Tuesday, October 6, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byavuzwe ko umugabo wa Vestine yagiye mu bukwe bwe abihatiwe

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byavuzwe ko umugabo wa Vestine yagiye mu bukwe bwe abihatiwe

Umunyamakuru Murindahabi Iréné, yavuze ku magambo aherutse gutangazwa na Idrissa Ouedraogo, umugabo wa Ishimwe Vestine, avuga ko yagejejwe mu bukwe bwa M.Iréné ku gahato nyuma yo gushimutwa, uyu munyamakuru abyamaganira kure.

Ouedraogo yari aherutse kubwira abanyamakuru ba YouTube Channel zitandukanye, ko amaze iminsi agerageza kuvugisha M.Iréné, ariko ko atajya amusubiza ubutumwa cyangwa telefoni.

Ibi yabivuze ubwo urubanza rwe na Ishimwe Vestine rwasubukurwaga ku wa 02 Ukwakira 2026, rukaburanishwa mu muhezo. Uwo munsi, Ouedraogo yaganiriye n’abanyamakuru bamwe, abasaba kutamufata amashusho cyangwa ngo bamushyireho mikoro.

Mu byo yabasangije, Ouedraogo yavuze ko M.Iréné ari we wamushimuse, agashyirwa mu modoka n’umuntu ukomeye akajyanwa mu bukwe bw’uwo munyamakuru. Yavuze ko ibyo byabaye atabishaka ndetse ko atari yaranahawe ubutumire bwo kujya muri ubwo bukwe.

Yongeyeho ko nyuma y’ibyo, yagiye yoherereza M.Iréné ubutumwa bwinshi kuri telefoni, ariko ko nta na bumwe yigeze asubizwa.

M.Iréné yaje kugira icyo avuga kuri ibi birego mu kiganiro ‘The Choice Live’ cya Isibo TV, ahakana ko yaba yaragize uruhare mu gushimuta Ouedraogo.

Ati “Ubu ngushimuse nakujyana mu ruhame? Nkagushimuta nkakujyana mu bukwe burimo camera iri gutambutsa amashusho imbonankubone? Uri igiki se ubundi? Icya kabiri, kugira ngo ukore iki se ubundi, ni wowe mugeni?”

M.Iréné yakomeje ashimangira ko ibyo Ouedraogo yavuze atabishingiyeho, agira ati: “Ariko babikure mu buzima bwanjye kuko ntaho bihuriye. Ndi nde se wo gushimuta umuntu muri uru Rwanda? Ni uko ntazi neza koko niba ari we wabivuze.”

Phil Peter, wari kumwe na M.Iréné muri icyo kiganiro kandi akaba ari umwe mu bantu bamwambariye mu bukwe, na we yavuze ko igihe yabonaga Ouedraogo muri ubwo bukwe, yabonaga ku isura ye ko atari ameze neza.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 7 =