Tuesday, October 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatangajwe ibice byo mu Turere dutanu mu Rwanda tugiye guhura n’ibibazo byo kubona amazi ya WASAC

Hatangajwe ibice byo mu Turere dutanu mu Rwanda tugiye guhura n’ibibazo byo kubona amazi ya WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko ibice byo mu Mirenge 28 yo mu Turere dutanu turimo dutatu tw’Umujyi wa Kigali bigiye kugira ikibazo cyo kutabona amazi nk’uko bisanzwe, nyuma y’uko igice kimwe cy’uruganda rutunganya amazi rwa Nzove gihagaritse gukora kubera ikibazo cya tekiniki.

Ni ibice byo mu Turere dutanu turimo dutatu twose tw’Umujyi wa Kigali; Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo, ndetse n’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, kimwe n’Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

WASAC yatangaje ko iki kibazo gishobora gutuma abafatabuguzi bo muri ibyo bice batabona amazi nk’uko bisanzwe, mu gihe abakozi b’iki kigo bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo gikemuke mu gihe cya vuba.

Ubuyobozi bwa WASAC, mu itangazo bwashyize hanze bwagize buti “Turamenyesha abafatabuguzi bacu ko kubera ikibazo cya Tekiniki, igice kimwe cy’uruganda rwa Nzove kitari gukora. Kubera iyi mpamvu abatuye mu bice bikurikira ntabwo bari bubone amazi nk’uko bari basanzwe bayabona. ”

Mu Karere ka Nyarugenge, ibice bishobora guhura n’iki kibazo birimo imirenge ya Mageragere, Nyakabanda, Rwezamenyo, Kigali, Nyarugenge, Nyamirambo na Kanyinya.

Mu Karere ka Kicukiro, ikibazo gitegerejwe mu Mirenge ya Kigarama, Gikondo, Gatenga, Gahanga, Niboye na Kicukiro.

Mu Karere ka Gasabo, ibice bizagerwaho n’iki kibazo birimo Kimironko, Masoro, Remera, Bumbogo, Kimihurura, Kinyinya, Nduba, Jabana, Gisozi na Jali.

WASAC kandi yatangaje ko mu Karere ka Kamonyi ikibazo kizagaragara mu Mirenge ya Runda na Rugalika, mu gihe mu Karere ka Rulindo ari mu Mirenge ya Shyorongi na Murambi.

Iki kigo cyasabye abafatabuguzi bo muri ibi bice kwihangana mu gihe hakorwa imirimo yo gukemura ikibazo cya tekiniki cyatumye igice cy’uruganda rwa Nzove kidakora.

WASAC yavuze ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba kandi abaturage bongere kubona amazi ahagije.

Iki kigo cyanasabye imbabazi abafatabuguzi ku mvururu n’imbogamizi bashobora guhura na zo muri iki gihe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =