Tuesday, October 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Callixte Mbarushimana wahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR yapfiriye mu mahanga

Callixte Mbarushimana wahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR yapfiriye mu mahanga

Callixte Mbarushimana, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wanakorwagaho iperereza ku ruhare yakekwagaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biravugwa ko yapfiriye mu Bufaransa.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2026.

Mbarushimana yari amaze igihe kinini aba mu Bufaransa, aho yari yarahungiye. Ntiyigeze ahamwa n’ibyaha yashinjwaga.

Urupfu rwe rubaye mu gihe hari hakomeje iperereza ku birego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rikaba ritari ryagera ku mwanzuro.

Callixte Mbarushimana yavutse ku wa 24 Nyakanga 1963, i Ndusu, ubu nk’Akarere ka Musanze. Yari yarize ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Ahagana mu mwaka wa 1992, yatangiye gukorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) i Kigali.

Mbarushimana yakomeje kuba mu Rwanda nyuma yauko abakozi b’abanyamahanga ba Loni bahungishijwe ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994.

Uko yitwaye muri icyo gihe ni byo byaje gutuma akorwaho iperereza. Abatangabuhamya bamushinjaga gukoresha umwanya yari afite muri UNDP mu kugirira nabi abo bakoranaga b’Abatutsi ndetse n’abandi baturage.

Mu byo yashinjwaga harimo guha ingabo za Leta y’u Rwanda zariho icyo gihe ndetse n’Interahamwe imodoka n’ibikoresho bya UNDP. Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu gutegura urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa.

Abagenzacyaha bavugaga ko Mbarushimana yari afitanye isano n’urupfu rw’abantu bagera kuri 32.

Muri bo harimo Florence Ngirumpatse, wari ushinzwe abakozi muri UNDP i Kigali. Perezida Paul Kagame yavuze mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku wa 07 Mata 2024 ko Florence Ngirumpatse yari mubyara we ndetse ko bari basanzwe bavugana, anamubwira amakuru y’uko ibintu byari byifashe. Florence yishwe hamwe n’abandi bantu yari yarahishe.

Umugenzacyaha wa Loni wakoraga ku byaha by’intambara, Tony Greig, yigeze gutangaza ko Mbarushimana yagize uruhare mu iyicwa rya Ngirumpatse.

Greig kandi yavuze ko Mbarushimana ubwe yarashe abandi bantu babiri. Iperereza rye ryashingiye ku buhamya bw’abantu bari hagati ya 20 na 25, bavugaga ko Mbarushimana yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi cyangwa ko yafashije mu kumenya abakozi ba UNDP bagombaga kwibasirwa. Abo batangabuhamya banamushinjaga gutera inkunga Interahamwe.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) rwigeze gusuzuma dosiye ye, ariko ntirwamurega imbere y’urukiko.

Mu 2001, Mbarushimana yirukanywe mu Muryango w’Abibumbye. Nyuma yaho, yongeye gukorera Loni muri Angola no muri Kosovo.

Hagati ya 2002 na 2003, yabonye ubuhungiro bwa politiki mu Bufaransa, ari na ho yakomeje kubaho kugeza ubwo havuzwe amakuru y’urupfu rwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − 3 =