Abantu barindwi bo muri Ghana, batawe muri yombi bakekwaho gukoresha amafaranga ibinyuranyije n’amategeko, nyuma yo kuyakoramo imitako imeze nk’igifungo cy’indabyo.
Banki Nkuru ya Ghana yatangaje ko ubu buryo bwo gukoresha amafaranga bunyuranyije n’amategeko kandi ko ari ugukoresha nabi no kutubahiriza amabwiriza agenga ifaranga ry’igihugu.
Abakekwa bose ni abagore. Batawe muri yombi ku bufatanye na Polisi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage, ubundi abashinzwe umutekano bahita bakora igikorwa cyo kubafata mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, i Accra.
Ifungwa ry’aba bantu ni cyo gikorwa gikomeye kibayeho muri Ghana mu gushyira mu bikorwa itegeko ribuza gukoresha nabi ifaranga ry’Igihugu. Muri Nyakanga, Banki Nkuru ya Ghana yari yasohoye itangazo riburira abantu ko ibikorwa nk’ibi bishobora kuba icyaha.
Banki yari yaburiye abantu kwirinda “ibikorwa bishobora gutesha agaciro cyangwa kwangiza ifaranga ry’Igihugu, birimo imyitwarire ibangamira agaciro cyangwa imikoreshereze yaryo yemewe n’amategeko.”
Izi bouquets zikozwe mu mafaranga zikunze gutangwa nk’impano mu bukwe, kwizihiza isabukuru y’amavuko, imihango yo gusoza amashuri n’ibindi birori.
Polisi yatangiye iperereza kuri aba bantu, mu gihe abayobozi batangaje ko bazashyikirizwa ubutabera. Bashobora guhanishwa ihazabu cyangwa igifungo, bitewe n’umwanzuro w’urukiko.
Dinah Bonzi, umwe mu bayobozi bo mu ishami rya Banki Nkuru ya Ghana rishinzwe ifaranga, yavuze ko n’undi muntu wese ufasha cyangwa ushishikariza ibikorwa nk’ibi ashobora gutabwa muri yombi ndetse agashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati “Cedi ya Ghana ni ifaranga ryemewe n’amategeko kandi rigomba kubahwa. Gukoresha nabi cyangwa gutesha agaciro ifaranga ni icyaha kandi bishobora guhanishwa ibihano biteganywa n’amategeko.”
Yakomeje agira ati “Ifatwa ryabaye uyu munsi rikwiye kubera abaturage bose umuburo usobanutse. Twese dukwiye gufata Cedi ya Ghana mu buryo bwubaha agaciro kayo.”
Banki Nkuru ya Ghana imaze igihe iburira abantu ku bikorwa birimo “spraying”, aho abantu bajugunyanga cyangwa bamenagura amafaranga mu birori nk’ubukwe, kwandikaho cyangwa kuyahindura, ndetse no kuyakoresha mu gukora imitako imeze nk’indabyo mu bukwe, n’indi minsi mikuru.
RADIOTV10