Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kurya ruswa

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kurya ruswa
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi batatu bo mu Kagari kamwe ko mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubakurikiranyeho kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 883Frw.

Aba bayobozi batatu barimo Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamihanda ko mu Murenge wa Butare, Nduhirabandi Benjamin ndetse n’abandi babiri ari bo Sinayobye Emmanuel, na Niyonsaba Marie Rose bose bari abayobozi muri aka Kagari.

Aba bantu batawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022 nyuma yo kubakekaho kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 883 Frw bakekwaho gufata mu bihe bitandukanye, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye.

Bakurikiranyweho kwaka amafaranga abaturage babizeza kuzabashyira ku rutonde rw’abagomba guhabwa amafaranga yo mu kigega nzahurabukungu.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB ), yongeye kwibutsa abantu ko ibyaha nk’ibi bimunga ubukungu bw’Igihugu byahagurukiwe, by’umwihariko agira inama abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Turasaba abayobozi b’ibanze nabo bireba kwirinda ibi bikorwa kuko ari ibikorwa biremereye, bigize ruswa kandi ko RIB itazabyihanganira,turasaba ngo bajye batanga amakuru mu gihe cyose hari umuyobozi ubatse amafaranga ngo bahabwe serivisi iyo ari yose.”

Dr Murangira yaboneye kwibutsa abaturage kudapfa gutanga amafaranga bakwa yose adafitiwe impamvu.

Yagize ati “Nta muntu ukwiriye kwakwa ruswa kugira ngo ashyirwe kuri gahunda y’abagenerwabikorwa leta iba yagennye…Nta muntu uba ukwiye kubihugikana ngo bahabwe serivisi baba baragenewe na Leta.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + eighteen =

Previous Post

Musanze: Inkuru nziza kwa Nyirabasabose w’imyaka 120 wendaga kwicwa n’inzara n’imibereho mibi

Next Post

Kuki hari Abanya-Uganda bashatse kwinjira mu Rwanda bakangirwa?

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki hari Abanya-Uganda bashatse kwinjira mu Rwanda bakangirwa?

Kuki hari Abanya-Uganda bashatse kwinjira mu Rwanda bakangirwa?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.