Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kurya ruswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi batatu bo mu Kagari kamwe ko mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubakurikiranyeho kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 883Frw.

Aba bayobozi batatu barimo Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamihanda ko mu Murenge wa Butare, Nduhirabandi Benjamin ndetse n’abandi babiri ari bo Sinayobye Emmanuel, na Niyonsaba Marie Rose bose bari abayobozi muri aka Kagari.

Izindi Nkuru

Aba bantu batawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022 nyuma yo kubakekaho kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 883 Frw bakekwaho gufata mu bihe bitandukanye, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye.

Bakurikiranyweho kwaka amafaranga abaturage babizeza kuzabashyira ku rutonde rw’abagomba guhabwa amafaranga yo mu kigega nzahurabukungu.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB ), yongeye kwibutsa abantu ko ibyaha nk’ibi bimunga ubukungu bw’Igihugu byahagurukiwe, by’umwihariko agira inama abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Turasaba abayobozi b’ibanze nabo bireba kwirinda ibi bikorwa kuko ari ibikorwa biremereye, bigize ruswa kandi ko RIB itazabyihanganira,turasaba ngo bajye batanga amakuru mu gihe cyose hari umuyobozi ubatse amafaranga ngo bahabwe serivisi iyo ari yose.”

Dr Murangira yaboneye kwibutsa abaturage kudapfa gutanga amafaranga bakwa yose adafitiwe impamvu.

Yagize ati “Nta muntu ukwiriye kwakwa ruswa kugira ngo ashyirwe kuri gahunda y’abagenerwabikorwa leta iba yagennye…Nta muntu uba ukwiye kubihugikana ngo bahabwe serivisi baba baragenewe na Leta.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru