Sunday, October 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umugore wa Perezida w’u Burundi yavuze ku gisokozo byavugwaga ko cyasanzwe mu byo yari ajyanye mu mahanga kigafatirwa ku kibuga cy’indege

Umugore wa Perezida w’u Burundi yavuze ku gisokozo byavugwaga ko cyasanzwe mu byo yari ajyanye mu mahanga kigafatirwa ku kibuga cy’indege

Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yahakanye amakuru yavugaga ko igisokozo yari ajyanye mu mahanga cyafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura, avuga ko atigeze akimenya mbere y’uko inkuru yacyo ikwirakwira.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Angeline yavuze ko ayo makuru atari ukuri, anenga abakwirakwiza ibihuha bagamije inyungu zabo.

Yagize ati: “Icyo gisokozo bavuga ntacyo nzi. Murabona ko n’agasakoshi kanjye nakageranye hano, nta n’umwe wagakozemo ngo arebe ibirimo.”

Yongeyeho ko kuba igikoresho cyaba cyaragaragaye ku kibuga cy’indege bitavuga ko cyari icye cyangwa icy’umuntu bari kumwe, kuko abagenzi benshi banyura aho hantu.

Amakuru yakwirakwiye kuva ku wa 12 Ukwakira 2026 yavugaga ko igisokozo kirimo ibyuma cyagaragaye mu mizigo y’abari baherekeje Angeline ubwo yari agiye gufata indege yerekeza i Dakar muri Sénégal, maze umukozi w’ikibuga cy’indege akanga ko kijyanwa mu ndege.

Iyi nkuru yaje guhuzwa n’impinduka zakozwe mu buyobozi bw’ikibuga cy’indege no mu bakozi bashinzwe protocole mu biro by’umugore wa Perezida. Ku wa 14 Ukwakira, Perezida Ndayishimiye yahinduye ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege, naho ku wa 19 Ukwakira hakorwa impinduka mu bakozi batatu bashinzwe protocole.

Gusa, nubwo ibyo byabaye nyuma y’inkuru y’igisokozo, nta tangazo ryemeje ko izo mpinduka zatewe n’icyo kibazo.

Angeline Ndayubaha yavuze ko azi neza imikorere y’icyo kibuga cy’indege kuko yagikoreyemo imyaka irenga 12, ashimangira ko amakuru akwirakwizwa kuri iki kibazo adafite ishingiro.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =