Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ugushyingo 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe, kiboneraho kugira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura irimo umuyaga mwinshi.
Meteo Rwanda ivuga ko muri iyi minsi icumi kuva ku wa 1 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2026, imvura izagwa mu gihe cy’iminsi ine kugeza kuri itandatu, bitewe n’aho umuntu aherereye. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 25 na 106.
Mu iteganyagihe ry’iki Kigo, kigaragaza ko imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Ngororero, ibice byinshi by’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Gakenke, Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe.
Iyi mvura kandi iteganyijwe mu bice by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’Akarere ka Nyaruguru, ibice by’amajyepfo by’Akarere ka Karongi, ibice bito by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Uturere twa Huye na Muhanga ndetse no mu burengerazuba bw’Akarere ka Burera.
Ahandi mu Gihugu, imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90 izagwa mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba, ibice bisigaye by’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gakenke na Burera, ibice byinshi by’Uturere twa Huye na Muhanga, ibice by’amajyepfo by’Akarere ka Gisagara n’ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Rulindo.
Imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali ndetse n’ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Bugesera, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45.
Ubushyuhe n’umuyaga biteganyijwe
Meteo Rwanda yatangaje ko ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, mu gihe nijoro buzaba buri hagati ya dogere 10 na 19.
Ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere 28 na 30 buteganyijwe mu Karere ka Bugesera, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Rwamagana.
Buzaba kandi buri muri ibi bipimo mu bice bito by’amajyepfo, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Kirehe, mu bice by’Amayaga no mu Kibaya cya Bugarama.
Ku rundi ruhande, ubushyuhe bwo ku manywa buri hagati ya dogere 20 na 22 buteganyijwe mu burengerazuba bw’Akarere ka Musanze no mu bice by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyabihu.
Mu gihe cy’ijoro, ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere 10 na 12 buteganyijwe mu bice by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyabihu, ibice bito by’amajyaruguru y’uburasirazuba by’Akarere ka Rusizi ndetse n’ibice by’amajyepfo y’uburengerazuba by’Uturere twa Musanze na Nyamagabe.
Ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere 16 na 19 bwo buteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Iburasirazuba uretse ibice bito by’amajyepfo y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyagatare, ibice by’amajyepfo by’Uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke, mu bice by’Amayaga no mu Kibaya cya Bugarama.
Ku bijyanye n’umuyaga, Meteo Rwanda ivuga ko mu bice bitandukanye by’igihugu hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 12 ku isegonda.
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero umunani na 12 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Karongi, ibice by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Uturere twa Nyamagabe na Ngororero, ibice by’uburasirazuba by’Uturere twa Rutsiro na Rubavu, ibice by’uburengerazuba by’Akarere ka Nyabihu n’ibice by’amajyepfo by’Akarere ka Muhanga.
Uretse ibi bice, umuyaga mwinshi uteganyijwe no mu bice bito by’amajyaruguru by’Akarere ka Ruhango ndetse n’ibice bito by’amajyepfo y’uburengerazuba by’Akarere ka Kamonyi.
Bitewe n’umuyaga mwinshi uteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu Turere twa Karongi, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Nyamagabe, Muhanga, Ruhango na Nyamasheke, Meteo Rwanda “iragira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura irimo umuyaga mwinshi bakurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).”
Iki kigo cyasabye Abaturarwanda gukurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), kugira ngo birinde impanuka n’ibindi byago bishobora guterwa n’ibi bihe.
RADIOTV10