Paris Jackson, umwana w’umuhanzi w’ikirangirire Michael Jackson yasabye ko miliyoni 600 z’amadolari ava mu mutungo wa Se, zigahabwa abana be, ashinja abawucunga kutubahiriza ubushake bwa se
Paris Jackson, umukobwa w’umwami wa Pop, Michael Jackson, yitabaje urukiko asaba ko miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 870 Frw, ava mu mutungo wa se agashyirwa muri konti yihariye yagenewe abana be batatu.
Iki cyifuzo kiri mu nyandiko yashyikirijwe urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Paris asaba ko amafaranga agenewe umuryango w’abana ba Michael Jackson ashyirwa muri Michael Jackson Family Trust, yagenewe kumufasha we n’abavandimwe be babiri, Prince Jackson na Bigi Jackson.
Mu busabe bwe, Paris Jackson avuga ko hashize imyaka irenga 17 se yitabye Imana, ariko umutungo wagombaga gushyigikira abana be utarashyirwa muri iyo konti nk’uko byari byarateganyijwe.
Michael Jackson, uzwi cyane ku izina rya ‘King of Pop’, yitabye Imana ku wa 25 Kamena 2009, afite imyaka 50. Yasize abana batatu ari bo Prince, Paris na Bigi.
Paris avuga ko kuva se yitabye Imana, umutungo we wakomeje kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu masezerano y’ubucuruzi, uburenganzira ku bihangano bye bya muzika ndetse n’igurishwa ry’ibindi bintu byari mu mutungo we.
Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, agaragaza ko umutungo wa se wari ufite hafi miliyoni 850 z’amadolari mu mafaranga n’andi mutungo ushobora guhindurwa amafaranga mu mpera za 2024. Nyuma yo gukuramo amafaranga ashobora gukenerwa mu kwishyura imyenda n’izindi nshingano, Paris avuga ko miliyoni 600 z’amadolari zishobora gushyirwa muri konti y’umuryango.
Amwe mu masezerano y’ubucuruzi yagaragajwe muri ubwo busabe arimo kugurisha imigabane y’umutungo wa EMI Music Publishing kuri Sony mu 2018, ku gaciro ka miliyoni 287.5 z’amadolari, kugurisha inzu nini ya Neverland Ranch mu 2020 kuri miliyoni 22 z’amadolari, ndetse n’amasezerano yagiranye na Sony mu 2023, aho yagurishije 50% by’uburenganzira ku bihangano n’indi mitungo y’ubwenge ya se ku mafaranga miliyoni 750 z’amadolari yari kwishyurwa mbere.
Paris anenga imicungire y’umutungo wa se, by’umwihariko uburyo amafaranga agenerwa abana be agenzurwa n’abawushinzwe, barimo John Branca. Avuga ko ibyo byatumye we n’abavandimwe be batabona amafaranga nk’uko ubushake bwa se bwari bwarabiteganyije.
Mu bushake bwa Michael Jackson, abana be bari gutangira kubona amafaranga ava mu migabane yabo bagejeje ku myaka 21. Byari kandi biteganyijwe ko buri mwana azahabwa kimwe cya gatatu cy’umutungo wamugenewe agejeje ku myaka 30, akazahabwa igice cy’amafaranga asigaye ku myaka 35, naho ayandi akayabona agejeje ku myaka 40.
Gusa ubuyobozi bw’umutungo wa Michael Jackson buvuga ko hari ibibazo by’amategeko bitarakemuka, birimo urubanza rurebana n’imisoro Ikigo cy’Imisoro cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (IRS) gisaba uwo mutungo, aho cyari cyarawusabye kwishyura miliyoni 700 z’amadolari zirimo imisoro n’ibihano.
Abacunga uwo mutungo bahakanye ibyo Paris avuga byo kubuza abana kubona amafaranga yabo cyangwa kugabanya amafaranga bahabwa, bavuga ko ibyo ari ibirego bidafite ishingiro. Bavuze kandi ko hamaze gutangwa amafaranga arenga miliyoni 200 z’amadolari ku nyungu z’abana ba Michael Jackson.
Umuvugizi wa Paris Jackson na we yanenze ibisobanuro byatanzwe n’abacunga uwo mutungo, avuga ko icyifuzo cy’umukobwa wa Michael Jackson ari uko amafaranga amwe mu mutungo wa se yashyirwa muri konti y’umuryango, aho gutegereza ko ibibazo byose by’amategeko birangira.
Urukiko ruzasuzuma ubusabe bwa Paris Jackson, rukemeza niba amafaranga asabwa ashobora kwimurirwa muri iyo konti cyangwa hagatangwa andi mabwiriza ku micungire y’umutungo.
RADIOTV10