Tuesday, November 3, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umubare w’abamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola ukomeje gutumbagira

Umubare w’abamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola ukomeje gutumbagira

Umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola ku Mugabane wa Afurika, wageze ku bantu 5 376, aho umubare munini w’abapfuye wagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko imibare yatangajwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC) ibigaragaza.

Raporo yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, igaragaza ko muri abo bapfuye, 5,372 ari abo muri RDC, mu gihe Kenya na Uganda buri gihugu cyatangaje abantu babiri bishwe n’iki cyorezo.

RDC ni cyo gihugu cyibasiwe cyane n’iki cyorezo, kikaba cyaratangaje icyorezo cya 17 cya Ebola mu mateka yacyo hagati muri Gicurasi 2026. Iki cyorezo ni na cyo gikomeye kurusha ibindi byigeze gutangazwa muri icyo gihugu.

Imibare ya Africa CDC igaragaza ko abantu bagera ku 10,444 banduye ubu bwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo, bwagaragaye muri RDC, Uganda na Kenya. Abanduye barenga kimwe cya kabiri cy’abagaragaye muri iyo mibare bapfuye, bigaragaza ubukana bw’iki cyorezo.

Iki cyorezo cyarenze imipaka y’ibihugu inshuro nyinshi mu mezi ashize. Muri Uganda, abantu 20 banduye, hafi ya bose bakaba bari baraturutse muri RDC, mbere y’uko icyo gihugu gitangaza ko cyaranduye Ebola muri Kanama 2026.

Muri Kenya, abantu icyenda banduye Ebola mu Ukwakira 2026, barimo babiri bahitanywe na yo. Ibi byabaye ubwa mbere icyo gihugu gitangaje abantu banduye Ebola kuva cyabaho.

Muri Nigeria, igihugu gifite abaturage benshi muri Afurika, inzego z’ubuzima zakoze ibizamini ku bantu babiri bakekwagaho kuba baranduye Ebola mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, ariko ibisubizo by’ibyiciro byombi by’ibizamini byagaragaje ko batayanduye.

Nubwo Nigeria yari yatangaje umurwayi wa mbere wayinjijwemo avuye mu kindi gihugu mu Ukwakira, nta muntu wari wahitanwa na Ebola muri icyo gihugu.

Mu Bufaransa na ho, muri Nyakanga 2026 hagaragaye umurwayi umwe wari umukozi mu rwego rw’ubuzima, wagarutse avuye muri RDC.

Ikindi gihangayikishije inzego z’ubuzima ni uko ubu bwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo butaravumburirwa urukingo cyangwa umuti byemejwe ko biburwanya. Ibi bitandukanye n’ubundi bwoko buzwi nka Zaire, aho hari urukingo rwa Ervebo rwagaragaje ubushobozi bwo gukumira ubwandu.

Al Jazeera yatangaje ko Mu byumweru bishize, hatangiye igerageza ry’urukingo rwa Ervebo muri RDC, kugira ngo harebwe niba rushobora no kugira akamaro mu guhangana n’ubwoko bwa Bundibugyo. Icyakora, ubushobozi bwarwo kuri ubu bwoko ntiburaremezwa.

Ebola ni indwara yandura binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umubiri w’umuntu wanduye, ndetse n’ibikoresho byandujwe na yo. Ishobora gutera umuriro ukabije, intege nke, kuruka, impiswi ndetse no kuva amaraso mu bihe bimwe na bimwe.

Abashinzwe ubuzima bakomeje gushishikariza abaturage kwirinda gukora ku muntu ukekwaho kwandura Ebola, kumenyesha inzego z’ubuzima igihe hagaragaye ibimenyetso biyikekwa no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ubwandu.

Uko iki cyorezo gikomeje kurenga imipaka, inzego z’ubuzima muri Afurika ziracyafite inshingano ikomeye yo gukaza igenzura, gukurikirana abantu bahuye n’abanduye no gukumira ikwirakwira ryacyo mu bindi bihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − four =