Tuesday, November 3, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umujenerali mu gisirikare cya Uganda wanabaye mu buyobozi bukuru bwacyo wari umaze iminsi ahigishwa uruhindu yafashwe

Umujenerali mu gisirikare cya Uganda wanabaye mu buyobozi bukuru bwacyo wari umaze iminsi ahigishwa uruhindu yafashwe

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyafashe Lt. Gen. Peter Elwelu wahoze ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’iki gihugu, nyuma y’iminsi yari amaze ashakishwa n’inzego z’umutekano zimukekaho gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Chris Magezi, yatangaje ko Elwelu yafatiwe mu Mujyi wa Soroti, avuga ko yari amaze igihe ahunga inzego z’umutekano kubera uruhare akekwaho mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’agace ka Teso.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Magezi yavuze ko inzego z’umutekano ziherutse kuvumbura intwaro 15 zavugwaga ko yari atunze, imyambaro ya gisirikare n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Pick-up.

Yagize ati: “Umusirikare wa UPDF wigometse, Peter Elwelu, kuri uyu mugoroba yafashwe n’inzego z’umutekano mu Mujyi wa Soroti. Elwelu yari amaze igihe ahunga kubera uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano no gutegura umugambi wo guhungabanya Teso.”

Yongeyeho ko Elwelu azashyikirizwa ubutabera, akabazwa ibyaha akurikiranyweho.

Gen Muhoozi yamuvuzeho kenshi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, na we yari amaze iminsi atangaza amakuru arebana na Elwelu aho yari yatangaje ko yamwambuye ipeti rya General akamushyira ku rya Private, amushinja gutegura umutwe w’inyeshyamba wari ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Muhoozi yagaragaje ifoto y’intwaro yavuze ko zavumbuwe mu rugo rwa Elwelu ruherereye mu gace ka Teso, avuga ko hanabonetse amasasu menshi.

Yagize ati: “Izi ni zimwe mu ntwaro ‘Private Elwelu’ yari arimo kubika mu ibanga muri rumwe mu ngo ze muri Teso. Twakuye mu rugo rwe intwaro n’amasasu byinshi. Afite amasaha make yo kwishyikiriza inzego z’umutekano mbere y’uko tumutangaza nk’inyeshyamba tukamufatira ibyemezo bijyanye na byo.”

Muhoozi yari yanatangaje ko Elwelu yambuwe amapeti ye ya gisirikare, akagirwa umusirikare wo ku rwego rwa Private, amushinja ubugambanyi no gutegura ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi.

Yavuze kandi ko abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na Elwelu bari bamaze gutabwa muri yombi.

Ati: “Twafashe abarenga 20 bahoze ari abasirikare ba Elwelu. Barimo gukorana neza n’inzego z’umutekano.”

Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Edge.Ug na byo byatangaje ko urugo rwa Elwelu rwasatswe, hagasangwamo imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, izindi mbunda nto zizwi nka Sub-machine guns n’amasasu menshi.

Hari kandi amakuru yavugaga ko umugore wa Elwelu na we yaba yaratawe muri yombi, nubwo hataratangazwa ibisobanuro birambuye byemeza ayo makuru.

Elwelu ni muntu ki?

Lt. Gen. Peter Elwelu ni umwe mu basirikare bamaze igihe kinini mu Ngabo za Uganda. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, aza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare birimo ubutumwa bwo muri Somalia no kurwanya umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA).

Hagati ya 2013 na 2017 yayoboye Diviziyo ya Kabiri ya UPDF, nyuma agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu 2017. Mu 2019 yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant General, naho kuva mu 2021 kugeza muri Werurwe 2024 aba Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda.

Gufatwa kwe gukurikiye iminsi y’itangazo n’ibirego bitandukanye byatanzwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda, bumushinja gutegura ibikorwa byo kwigomeka no guhungabanya umutekano w’igihugu. Icyakora, ibyo ashinjwa biracyari ibirego, kandi azakurikiranwa n’inkiko zibifitiye ububasha.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 1 =