Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abawutuye n’abakora ibikorwa byo gusudira ingamba bagomba gukurikiza mu rwego rwo gukumira inkongi z’umuriro, zirimo gusaba abakora ibi bikorwa kwitwaza ibikoresho by’ibanze byo gukumira no kuzimya inkongi.
Ni itangazo risohotse nyuma y’uko ibikorwa byo gusudira bikomeje kugarukwaho mu mpamvu zitera inkongi zibasira inyubako zitandukanye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umujyi wa Kigali wavuze ko ibikorwa byo gusudira bigomba gukorwa hubahirizwa amabwiriza y’umutekano, cyane cyane ajyanye n’amashanyarazi n’ibikoresho bishobora gufatwa n’umuriro.
Ubuyobozi bwagaragaje ko mbere yo gutangira gusudira, hagomba kubanza kugenzurwa ko insinga n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi byabugenewe byashyizweho neza kandi byemejwe ko bifite umutekano.
Bwavuze kandi ko inyubako n’ahakorerwa ibyo bikorwa bigomba kuba bifite uburyo buhagije bwo gukumira inkongi, ndetse ko gusudira bitagomba gukorerwa hafi y’ibintu bishobora gufatwa n’umuriro.
Mu bindi Umujyi wa Kigali wasabye, harimo ko ba nyir’inyubako bagomba guhora bagenzura niba insinga z’amashanyarazi zifite ubushobozi bujyanye n’ingano y’amashanyarazi akenerwa mu bikorwa bikorerwamo.
Uti “Ba nyir’inyubako zikorerwamo ibikorwa bitandukanye bagomba guhora bagenzura ko imiterere y’insinga ikijyanye n’ingano y’amashanyarazi akenewe mu bikorwa bikorerwa muri izo nyubako.”
Abakora ibikorwa byo gusudira na bo barasabwa kujya bitwaza ibikoresho by’ibanze byo gukumira no kuzimya inkongi, kugira ngo bashobore kuyihagarika itarakwira mu bindi bice.
Umujyi wa Kigali wagize uti “Abakora ibikorwa byo gusudira baributswa kwitwaza ibikoresho by’ibanze byo gukumira no kuzimya inkongi, kugira ngo bashobore kuyikumira itarasakara.”
Ubuyobozi kandi bwibukije ba nyir’inyubako ko bagomba kuzishyiramo ibikoresho bitahura umwotsi n’ibindi bishobora guteza inkongi (fire detectors), ibikoresho byo kuzimya umuriro ndetse n’inzira zihagije kandi zidafunze zagenewe kunyuramo abantu mu gihe habaye ikibazo.
Bwasabye kandi ba nyir’inyubako kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi no guhugura abazituramo n’abazikoreramo ku buryo bagomba kwitwara igihe umuriro utekanye.
Ikindi cyagarutsweho ni uko inyubako zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye zigomba kuba zifite ubwishingizi, kimwe n’ibicuruzwa bibamo na byo bikaba bifite ubwishingizi.
Iri tangazo rije rikurikira inkongi yibasiye inyubako ikorerwamo ibikoresho byo mu nzu mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, ku wa 2 Ugushyingo 2026. Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko iyo nkongi yaturutse ku bikorwa byo gusudira, inemeza ko umuntu ukekwaho kugira uruhare muri yo ari kubazwa n’inzego zibishinzwe.
RADIOTV10