Tuesday, November 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umubare w’abagabo bakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo mu Rwanda wariyongereye, uw’abagore uragabanuka

Umubare w’abagabo bakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo mu Rwanda wariyongereye, uw’abagore uragabanuka

Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima mu Rwanda bwo mu 2025 (RDHS7) bugaragaza ko umubare w’abagabo bahura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo wiyongereyeho 5%, mu gihe uw’abagore wagabanutseho gato ugereranyije n’imibare yo mu bushakashatsi bwo mu myaka itanu ishize.

Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko abagore bavuze ko bahuye n’ihohoterwa ryo mu ngo bavuye kuri 30% mu 2019/2020, bakagera kuri 29,5% mu 2025.

Ku bagabo ho, igipimo cyavuye kuri 12,5% kigera kuri 17,2%, bivuze ko cyiyongereyeho amanota 4,7 ku ijana mu gihe cy’imyaka itanu.

Nubwo umubare w’abagabo bahuye n’ihohoterwa wazamutse, abagore baracyagaragara nk’abahura n’iki kibazo ku rugero rwo hejuru, kuko igipimo cyabo cya 29,5% kiri hafi gukuba kabiri icy’abagabo.

Mu bagore, Intara y’Iburasirazuba ni yo yagaragayemo izamuka rikomeye ry’ihohoterwa ryo mu ngo, aho ryavuye kuri 26,3% mu 2019/2020 rigera kuri 33,6% mu 2025.

Ku rundi ruhande, mu Ntara y’Iburengerazuba igipimo cyaragabanutse, kiva kuri 33,7% kigera kuri 27,3%.

Ku bagabo, izamuka ryagaragaye cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, aho igipimo cyavuye kuri 14,2% kigera kuri 20,5%. Mu Ntara y’Amajyepfo na ho cyavuye kuri 13,1% kigera kuri 19,4%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bagabo, izamuka ry’ihohoterwa ryagaragaye mu Ntara zose no mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mibare igaragaza ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikomeje kuba ikibazo kigomba kwitabwaho, hatitawe ku gitsina cy’urikorerwa. Nubwo igipimo cy’abagore kigikomeje kuba hejuru, izamuka ryagaragaye ku bagabo na ryo rigaragaza ko ari ikibazo kireba ibyiciro bitandukanye by’abaturage.

Gukumira iri hohoterwa bisaba ubufatanye bw’imiryango n’inzego zitandukanye, guteza imbere ibiganiro hagati y’abashakanye no korohereza abahuye n’ihohoterwa gutanga amakuru no kubona ubufasha. Urugo rukwiye kuba ahantu buri wese abona umutekano, agaciro n’icyubahiro.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + seven =