Wednesday, November 4, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi w’ikirangirire Ariana Grande yongeye kugaragaza ko yishimiye ibihe by’urukundo arimo

Umuhanzikazi w’ikirangirire Ariana Grande yongeye kugaragaza ko yishimiye ibihe by’urukundo arimo

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande yongeye kugaragaza ko umubano we na Ricky Alvarez ukomeje kumubera uw’agaciro, nyuma yo gusangiza abakunzi be amafoto agaragaza ibihe byiza bombi bamaze bari kumwe.

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, uyu muhanzikazi yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye y’ibyo aherutse gukora, ariko icyakuruye cyane abakunzi be ni ifoto ya mbere imugaragaza ari kumwe na Ricky Alvarez, bari mu bihe byuje ibyishimo n’urukundo.

Aya mafoto yongeye gutuma umubano w’aba bombi uvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko Ariana atakunze kugaragaza mu buryo bweruye ibijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Ariana Grande na Ricky Alvarez bahuriye mu rugendo rw’ibitaramo rwa Honeymoon Tour mu 2015, aho Ricky yari umwe mu babyinnyi baherekezaga uyu muhanzikazi. Nyuma yaho batangiye gukundana, ariko muri Nyakanga 2016 baza gutandukana.

Nubwo batandukanye, bakomeje kugirana ubucuti. Nyuma y’imyaka myinshi, mu 2026, batangiye kongera kugaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye, bituma havuka amakuru y’uko urukundo rwabo rwongeye kubura.

Ricky Alvarez yigeze no kugarukwaho mu ndirimbo ya Ariana yitwa Thank U, Next, yasohotse mu 2018, aho uyu muhanzikazi yagarutse ku bantu bagize uruhare mu buzima bwe bw’urukundo.

Ariana Grande ni umwe mu bahanzikazi bakomeye kandi bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye kubera ijwi rye ryihariye, ubuhanga mu kuririmba ndetse n’indirimbo zakunzwe n’abatari bake hirya no hino ku Isi, zirimo 7 Rings, Thank U, Next, Positions na Into You. Yanamenyekanye muri sinema, cyane cyane muri filime Wicked yakinnye ari Glinda.

Amafoto aheruka gushyira hanze agaragaza ko Ariana atangiye kurushaho gusangiza abakunzi be ibihe byihariye by’ubuzima bwe, mu gihe umubano we na Ricky Alvarez ukomeje kuvugisha benshi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =