Tuesday, November 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Breaking: Herekanywe abakekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw

Breaking: Herekanywe abakekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 11 bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’ubujura bwazo, izafashwe zikaba zifite agaciro ka 20.750.000 Frw.

RIB yatangaje ko aba bantu bafashwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bakaba bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’amashanyarazi zingana na toni imwe n’igice (1,5).

Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara, yagize iti: “RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu bafashe abantu 11 bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zingana na toni imwe n’igice (1,5) mu Turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Kamonyi na Bugesera.”

Mu bafashwe harimo abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu mazu, abazitwara, abazigura ku bazibye, abazikusanyiriza hamwe ndetse n’abazirangura.

RIB yavuze ko insinga zafashwe zifite agaciro ka 20.750.000 Frw, ikomeza ivuga ko abakekwaho ibi bikorwa bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwangiza ibikorwa remezo cyangwa ibikoresho bitanga amashanyarazi, ndetse n’ubujura.

Kugeza ubu, aba bantu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kicukiro na Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwayo, RIB yagize iti: “RIB iraburira inihanangiriza abangiza ibikorwa remezo kubireka kuko bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Igihugu.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwibukije abantu ko kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi no kwiba ibikoresho byabigenewe ari ibikorwa bihungabanya serivisi zihabwa abaturage ndetse bikagira n’ingaruka ku iterambere ry’Igihugu.

Insinga bakekwaho kwiba

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twenty =