Byron Donalds wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicans yatsinze amatora ya Guverineri wa Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba Umwirabura wa mbere utorewe kuyobora iyi Leta kuva yabaho.
Donalds yatsinze David Jolly wo mu Ishyaka ry’Aba-Demokarate mu matora yari akomeye, asimbura Ron DeSantis wari ugeze ku musozo wa manda yemerewe kuyobora Florida.
Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze, Donalds yashimiye abaturage ba Florida bamugiriye icyizere, avuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo abakorere.
Mu butumwa bwe bwo kwishimira intsinzi, yagize ati “Mwakoze, baturage ba Florida! Ntewe ishema kandi ndabashimira cyane ku buryo ntabona uko mbivuga bihagije. Nimbabera Guverineri, nzakora ibishoboka byose mbakorere.”
Donalds yavuze ko mu byo azashyira imbere harimo kugabanya ikiguzi cy’ubuzima, gukomeza umutekano mu mihanda no gushora imari mu rubyiruko kugira ngo rugire amahirwe yo kugera ku nzozi zarwo.
Yagize ati “Tugiye gutuma ubuzima muri Florida burushaho kudahenda. Tuzakomeza kurinda umutekano mu mihanda yacu. Tuzashora imari mu rubyiruko kugira ngo rugere ku nzozi za Florida twese dukunda cyane.”
Kuba Donalds atorewe kuyobora Florida ni intambwe ikomeye mu mateka y’iyi Leta, kuko ari ubwa mbere Umwirabura agiye kuyobora iyi Leta iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Florida ni imwe muri Leta zikomeye muri Amerika, haba mu bukungu, ubukerarugendo no muri politiki, ndetse amatora yayo akunze kugira uruhare rukomeye mu miterere ya politiki y’Igihugu.


RADIOTV10