Wednesday, November 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hagaragajwe umusaruro ukomeye wavuye mu kurandura inzoga z’ibyuma mu Rwanda

Hagaragajwe umusaruro ukomeye wavuye mu kurandura inzoga z’ibyuma mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izizwi nk’ibyuma, byagize uruhare mu kugabanya ibyaha by’urugomo, amakimbirane yo mu ngo n’impanuka zo mu muhanda byaterwaga n’abazinywaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko mu gihe cy’amezi agera kuri atatu bamaze bahangana n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibi binyobwa, abaturage bo mu bice byari byaribasiwe na byo bagaragaje ko bongeye kugira umutekano n’amahoro mu miryango yabo.

Yasobanuye ko mu gusuzuma inzoga zitujuje ubuziranenge harebwa ibizigize, niba zarakozwe n’ababifitiye ububasha, ingaruka zigira ku bazinywa ndetse n’uruhare zishobora kugira mu guhungabanya umutekano.

Yagize ati: “Iyo tuvuze inzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa ibyuma, tureba ibintu bitatu. Icya mbere ni ibizikoze, tukareba niba zarakozwe n’ababifitiye ububasha kandi zigakorwa ku gipimo gikwiye. Hakurikiraho kureba ingaruka zigira ku bazinyoye, ndetse n’ingaruka zishobora kugira ku mutekano w’igihugu.”

Yavuze ko mu bihe byashize izo nzoga zagiye ziteza ibibazo birimo impfu, uburwayi bukomeye, gutakaza ubushobozi bwo gukora no kunanirwa gutunga imiryango.

Ibyuma byari inkomoko y’ibyaha n’umutekano muke

CIP Gahonzire yavuze ko ahantu hacururizwaga kandi hakanywerwa inzoga zitujuje ubuziranenge hakunze kugaragara ibyaha birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu ngo no guhungabanya ituze rusange.

Yatanze urugero rw’ikibazo cyabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, aho umugabo wari wanyoye ibyuma yishe umugore we, nyuma akaza gufatwa akavuga ko yamwishe yibwira ko ari ijyini cyangwa dayimoni.

Ati: “Umuntu wazinywaga yashoboraga gukora ikintu kigaragaza ko ubumuntu bwamushizemo, akagikora bunyamaswa. Twigeze kugira ikibazo mu Murenge wa Kinyinya aho umugabo yasinze ibyuma yica umugore we, amaze gutabwa muri yombi avuga ko yicaga ijyini.”

Yavuze ko ibyo binyobwa byanajyanaga n’ibindi bikorwa by’urugomo, aho abagore n’abagabo barwanaga, hakabaho induru n’amakimbirane byatumaga abaturage batagira ituze.

Hari uduce twari twarabaye indiri y’ibyaha

CIP Gahonzire yavuze ko hari uduce two mu Mujyi wa Kigali twari twaramenyekanye kubera ibibazo byaterwaga n’ibi binyobwa, atanga urugero rw’ahazwi nko ku Isi ya Cyenda, mu Murenge wa Kimisagara.

Yavuze ko muri ako gace hahuriraga abantu banywa izo nzoga, bagasinda, bagatukana, bakarwana, hakabonekamo uburaya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Ku Isi ya Cyenda wasangaga izo nzoga ari nyinshi, abazinywa bagasinda, bakarwana, bagatukana, hakaba n’uburaya. Abaturage bahaturiye bakabura umutekano, kuko hanagaragaragamo ibindi biyobyabwenge, ubujura aho abantu bibaga mu duce dutandukanye bakajya kubicururiza aho ngaho.”

Impanuka zo mu muhanda na zo zaragabanutse

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko kunywa ibyuma byagiraga ingaruka ku mutekano wo mu muhanda, aho abashoferi bamwe batwaraga ibinyabiziga basinze, bikaba byaratezaga impanuka zahitanaga abantu cyangwa zigakomeretsa abandi.

Yavuze ko hari abashoferi barangizaga akazi bakanywa izo nzoga aho gutaha ngo baruhuke, ariko nyuma bakongera gutwara ibinyabiziga. Bamwe wasangaga basinziriye kuri volan, abandi imodoka zabo zarenze umuhanda.

Ati: “Ku makamyo wasangaga umushoferi yiriwe akora, aho gutaha ngo ajye kuruhuka akanywa, wareba ugasanga yasinziriye kuri vola cyangwa imodoka yayirengeje umuhanda.”

Yagaragaje ko kuva ibyuma byacibwa, impanuka zo mu muhanda zigikomeza kubaho, ariko ko izigaragara zitakigaragaramo ubusinzi bukabije nk’uko byahoze.

Yagize ati: “Kuva ibyuma byacibwa, impanuka ziraba ariko ukabona ko ari impanuka koko, nta muntu wabigizemo uruhare.”

Abaturage bongeye kugira amahoro mu ngo

CIP Gahonzire yavuze ko ibikorwa byo guhashya ibi binyobwa byatumye hagaragara impinduka mu mibereho y’abaturage, cyane cyane mu miryango yari yarazahajwe n’ubusinzi.

Yavuze ko mu biganiro bagirana n’abaturage, hari abagaragaza ko icyemezo cyo guca ibyuma cyari cyaratinze, bitewe n’ibibazo byari byarateje mu buzima bwabo.

Ati: “Iyo tuganira n’abaturage bakubwira ko uyu mwanzuro wari waratinze. Hari umugore ukubwira ati ‘nongeye kuba Cherie’, umugabo asigaye akorera amafaranga nanjye nkayabonaho.”

Yakomeje avuga ko hari n’abaturage bagaragaza ko amakimbirane yo mu ngo yagabanutse, cyane cyane ayaterwaga no kudatanga amafaranga y’ishuri ry’abana, gutaha basinze no kutuzuza inshingano zo mu rugo.

Abacuruzi bakoresha amayeri mu guhisha ibyuma

Nubwo hari abacuruzi bamaze guhagarika gucuruza izo nzoga, CIP Gahonzire yavuze ko hari abandi bagikoresha amayeri kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo mu ibanga.

Yatanze urugero rw’umucuruzi wafashwe acuruza ibyuma abihisha mu macupa asanzwe y’amazi, ku buryo umukiriya wasabaga amazi yashoboraga guhabwa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Umukiriya yarazaga agasaba amazi, umucuruzi akamusukiramo icyuma akamuhereza ku buryo umuntu uri hafi aho atamenya ibyo ari byo.”

Yavuze ko Polisi yabimenye ibikesha amakuru yatanzwe n’abaturage, maze yohereza umupolisi wigize umukiriya kugira ngo amenye uko bikorwa.

Ati: “Umupolisi wacu yagiye asaba na we bamuha inzoga, ubwo twahise tujya gusaka dusangayo amakarito menshi y’inzoga, turamufunga n’akabari ke karafungwa.”

Yongeyeho ko ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ububi bw’ibi binyobwa buzakomeza, hagamijwe ko ababifite babishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo bimenwe.

Yagize ati: “Ntabwo abantu bose bahindukira rimwe. Abafite izo nzoga turacyababwira ngo bazizane tuzijye kuzimena. Hari n’abakizifite kugeza ubu, ariko uzanga kumva ibyo tumubwira tuzamufunga. Uzazituzanira akavuga ati ‘ngizi nari narazihishe’, tuzajya tuzimena.”

Yihanangirije abacuruzi bakomeje kwica amabwiriza, cyane cyane abafungirwa utubari inzego z’umutekano zamara kuhava bakongera kudufungura.

Ubutumwa bwagenewe urubyiruko

CIP Gahonzire yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, avuga ko imyaka y’ubuto ari yo igomba gukoreshwa mu kwitegura ejo hazaza.

Yavuze ko umuntu wifuza kuzaba umubyeyi mwiza, umuyobozi wubashywe cyangwa umuturage ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu agomba gutangira kubyitegura akiri muto.

Ati: “Niba uteganya kuzaba umugabo mwiza w’icyubahiro, ukorera Igihugu, ugatera imbere n’umuryango wawe, ukagira n’amasaziro meza, ntabwo uzabitegura ugeze ku myaka 50. Ni ibintu bitegurwa kare ukiri muto.”

Yakomeje agira ati: “Niba mu myaka yawe yo gukora cyane uri kuyisimbuza kwinywera no kujya mu kabari, ya myaka y’ubukure uzayigeramo utagifite imbaraga zo gukora kandi ukeneye kubaho neza.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 9 =