Miguel Maduro wahoze ayobora Komisiyo ishinzwe imiyoborere muri FIFA, yatangaje ko Gianni Infantino atemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) muri manda ya kane, ashingiye ku mategeko agenga iri shyirahamwe.
Maduro avuga ko amategeko ya FIFA ateganya ko umuntu atemerewe kuyobora iri shyirahamwe mu bihe birenze manda eshatu. Ibi abivuze mu gihe Infantino ateganya kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri, Maduro yasobanuye ko ingingo ya 33, igika cya kabiri, mu mategeko ya FIFA isobanura neza ko nta muntu wemerewe kurenza manda eshatu ari Perezida w’iri shyirahamwe.
Yagize ati: “Gianni Infantino yatowe inshuro eshatu, kandi amaze kuyobora FIFA muri manda eshatu. Ku bwanjye, nta buryo bwo guhuza ibyo n’uko yakongera kuyobora iri shyirahamwe.”
Impaka zishingiye ku mubare wa manda Infantino amaze kuyobora FIFA zatangiye nyuma y’uko mu 2016 atorewe kuyobora iri shyirahamwe asimbuye Sepp Blatter wari weguye. Icyo gihe Infantino yatangiye kuyobora manda yari isigaye ya Blatter, ariko aza gusobanura ko iyo manda itagomba kubarwa mu gihe ntarengwa cya manda eshatu.
Mu Ukuboza 2022, Inama ya FIFA (FIFA Council) yemeje ko igihe Infantino yamaze ku buyobozi hagati ya 2016 na 2019 kitabarwa nka manda ye ya mbere. Icyakora, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, FairSquare, wavuze ko impamvu zashingiweho muri icyo cyemezo zitigeze zisobanurwa ku mugaragaro.
Uyu muryango wongeye gusaba amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bigize FIFA kwamagana kandidatire ya Infantino, ushimangira ko amategeko atamwemerera kongera kwiyamamaza.
Maduro, umunyamategeko ukomoka muri Portugal, yanenze imikorere y’inzego za FIFA, avuga ko zidafite ubushobozi buhagije bwo kugenzura no kubaza Perezida wayo ibyo akora, cyane cyane iyo inyungu ze bwite zishobora kugira uruhare mu gusobanura amategeko.
Yavuze ko imbaraga z’inzego zigomba kugenzura ububasha bwa Perezida wa FIFA zagabanutse, bigatuma ubuyobozi bw’iri shyirahamwe burushaho gukora nta bugenzuzi buhagije.
Ku rundi ruhande, amahirwe ya Infantino yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA yarushijeho kwiyongera nyuma y’uko mu kwezi gushize Umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Aziya ashyigikiye kandidatire ye. Ibi byatumye agira amajwi menshi ashobora kumufasha mu banyamuryango 211 ba FIFA bafite uburenganzira bwo gutora.
Maduro yanavuze ko hari amashyirahamwe y’umupira w’amaguru atinya kuvuga ku bibazo by’imiyoborere ya FIFA kubera icyo yise umwuka w’ubwoba uri muri iri shyirahamwe.
Mu gihe igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire cyegereje, amaso ahanzwe ku cyemezo FIFA izafata ku busabe bwo gusuzuma niba Infantino yemerewe kongera kwiyamamaza, mu gihe ibiganiro ku miyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko muri ruhago y’isi bikomeje gufata indi ntera.
RADIOTV10