Thursday, November 5, 2026
RW|EN
SIPORO

Umudepite wo muri America umaze iminsi atorohewe wanagarutsweho na Perezida Trump, ubu ari mu byishimo

Umudepite wo muri America umaze iminsi atorohewe wanagarutsweho na Perezida Trump, ubu ari mu byishimo

Umudepite Ilhan Omar uhagarariye Leta ya Minnesota mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kugaragaza ibyishimo nyuma yo gutorwa, mu gihe amaze iminsi ari mu mpaka za politiki nyuma y’ibirego bitandukanye byagiye bimuvugwaho, birimo n’ibyo Perezida Donald Trump yagiye amushinja.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Omar agaragara abyina intsinzi ari kumwe n’umugabo we ndetse n’abamushyigikiye bari bateraniye ahitwa Karmel Mall i Minneapolis muri Leta ya Minnesota.

Abari aho bamwakiranye urugwiro, bamugaragariza urukundo n’ibyishimo nyuma yo kumenya ko yongeye gutsinda amatora. Karmel Mall ni inyubako y’ubucuruzi izwiho kuba iya mbere y’Abanyasomali muri Amerika, ndetse Omar akaba ari umwe mu bantu bakunze kuhagaragara.

Ibyishimo bya Omar bibaye mu gihe amaze iminsi avugwa cyane muri politiki ya Amerika, cyane cyane nyuma y’uko Perezida Donald Trump amusabye kwegura ku mwanya w’ubudepite, amushinja uburiganya burimo gukoresha amazina atandukanye no gushyingiranwa n’umuntu bivugwa ko ari musaza we kugira ngo abone ibyangombwa byo gutura muri Amerika.

Trump yagarutse kuri ibi birego mu nama yakoreye muri Leta ya Iowa, ashingiye ku nyandiko yavuzwe ko yashyikirijwe urukiko na Jeanine Pirro, Umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere ka Columbia. Iyo nyandiko igaragaza ko Omar yaba yarakoresheje amazina arimo Ilhan Nur Said Elmi na Ilhan Abdullahi Omar.

Mu magambo ye, Trump yavuze ko Omar yakoresheje izina ritari irye kugira ngo yiyamamaze, atorwe ndetse arahizwe nk’umudepite. Yavuze kandi ko izina Elmi rihuye n’irya Ahmed Nur Said Elmi, wahoze ari umugabo wa Omar, akaba ari na we umaze igihe avugwaho kuba musaza we.

Trump yagize ati: “Byamaze kumenyekana ko Ilhan Omar, umuntu ntigeze nkunda cyane, atari ryo zina yakoresheje kugira ngo atorwe kandi arahizwe mu Nteko. Yakoresheje izina Ilhan Omar, nyamara ngo izina rye ni Ilhan Nur Said Elmi.”

Yakomeje avuga ko Omar akwiye guhita yegura ku mwanya we, agira ati: “Yakoresheje izina ry’ibinyoma kugira ngo arahizwe. Ntekereza ko agomba guhita yegura mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Trump yanavuze ko Ishyaka ry’Aba-Democrat ryatakaje umwanya wa Omar, ndetse atangaza ko Aba-Republican bungutse umwanya umwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Icyakora, ibyo birego bijyanye n’amazina ya Omar n’uko yashyingiranywe n’uwahoze ari umugabo we ntibirashyigikirwa n’umwanzuro w’urukiko ubyemeza nk’ukuri.

Ku ruhande rwe, Ilhan Omar amaze igihe ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko ari ibirego bifite aho bihuriye na politiki, bigamije kumuca intege no kumukura mu Nteko.

Omar yatangiye gukorera mu Nteko ya Amerika mu 2019. Kuba yongeye gutsinda amatora akabona manda ya gatanu bivuze ko azakomeza guhagararira abaturage ba Minnesota, mu gihe akomeje guhangana n’impaka n’ibitutu bya politiki bimukikije.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =