Saturday, November 7, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ouedraogo umugabo w’Umuhanzikazi Vestine yatumiwe mu birori bikomeye mu Buhindi

Ouedraogo umugabo w’Umuhanzikazi Vestine yatumiwe mu birori bikomeye mu Buhindi

Idrissa Ouedraogo, umugabo w’umuhanzikazi Vestine, ari mu Buhinde aho yatumiwe mu birori bikomeye byo gutangiza ku mugaragaro inyubako nshya y’ikigo mpuzamahanga cy’ishoramari n’ubujyanama mu bucuruzi cya Khajuraho Holdings (KHA).

Iki kigo cya Khajuraho Holdings gikora ibikorwa by’ishoramari n’ubujyanama mu bucuruzi hirya no hino ku Isi, aho gifite ibiro bikuru i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Singapore.

Mu butumwa bwatangajwe ku bijyanye n’urugendo rwe, Ouedraogo yageze mu Buhinde yakirwa n’Umwami Vikram Singh Nati Raja, ahahurira n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu bitabiriye ibi birori harimo Akihiro Iwata wo mu Buyapani, ndetse na Guddu Raja Bundela, umunyapolitiki akaba n’umushoramari ukomeye wo mu Buhinde.

Uretse kuba umwe mu batumiwe muri uyu muhango, Ouedraogo yanahawe umwanya wo kugeza ubutumwa ku bandi banyacyubahiro bari bawitabiriye, umwanya utahawe abantu benshi muri ibi birori.

Uru rugendo rwe mu Buhinde rubaye nyuma y’iminsi micye avuye mu rubanza yari yararezemo umugore we, Vestine, asaba ko hakorwa ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane isano afitanye n’umwana wabyawe na Vestine, ndetse agasaba no kwerekwa amafoto y’uwo mwana.

Ku wa 28 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye icyemezo cyemeza ko ikirego cya Ouedraogo gifite ishingiro, runemeza ko hazakorwa ibizamini bya ADN ku mwana wa Vestine kugira ngo hasuzumwe isano afitanye na we.

Iki cyemezo cyakurikiye igihe uyu muryango wari umaze mu makimbirane yagejejwe mu nkiko, aho Ouedraogo yashakaga kubona ibisubizo ku kibazo cy’ububyeyi ndetse no kubona amafoto y’umwana.

Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Ouedraogo yavuze ko kuva umwana we yavuka, ataramuca iryera, kuko umugore we Vestine yari yaranze kumwoherereza amafoto, dore ko yabyariye muri Canada, akaba ari na ho akiri magingo aya.

Idrissa Ouedraogo yitabiriye iki gikorwa mu Buhindi
Ari no mu bahawe ijambo

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 14 =