Hakim Kiwanuka usanzwe ukinira APR FC yongereye amasezerano y’imyaka 3, akazasozanya na yo umwaka w’imikino wa 2028-2029.
Kiwanuka ukomoka mu gihugu cya Uganda yari asigaje amezi 2 gusa kugira ngo amasezerano ye arangire dore ko yari yasinyiye iyi kipe mu kwezi kwa mbere kwa 2025.
Hakim Kiwanuka w’imyaka 25, yari yaje muri APR FC hagati muri saison ya 2024-2025, icyo gihe yasinyiye iyi kipe avuye muri Villa Sports Club amaze kuyikinira imikino 13 hagati muri saison yari amaze kuyitsindira ibitego 5 no gutanga imipira 7 ivamo ibitego. Kiwanuka yazanye na Dennis Omedi we wakinaga muri Kitara FC, gusa Omedi we ubu akaba ari mu gihugu cya Kenya aho akina muri Gor Mahia.
Hakim Kiwanuka ubusanzwe muri APR FC ntabwo ari Umukinnyi ubanzamo kuko akunda kwinjira asimbura dore ko umwanya akinaho awuhuriraho na Djibril Ouattara usanzwe ari Capitaine wa APR FC, na we uherutse kongera amasezerano.
Uretse APR FC akinira ubu, Kiwanuka kandi yananyuze muri Villa SC na Proline zosezo muri Uganda.
