Monday, November 9, 2026
RW|EN
SIPORO

Biravugwa ko Rutahizamu Byiringiro Lague yatawe muri yombi

Biravugwa ko Rutahizamu Byiringiro Lague yatawe muri yombi

Rutahizamu Byiringiro Lague wahoze akinira Police FC unakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, biravugwa ko yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko uyu rutahizamu wakiniye andi makipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, yafunzwe nyuma yo gukekwaho gukubira umukobwa bari kumwe mu icumbi ry’abashyitsi mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko bivugwa ko yanze ko baryamana.

Ibyo byabereye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa 08 Ugushyingo 2026.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko yakubise uwo mukobwa bari bahuriye muri Guest House, bitewe n’uko atemeye ko baryamana.

Amakuru yatangajwe n’ababizi avuga ko Byiringiro yahamagaye uwo mukobwa ku wa Gatandatu, tariki 07 Ugushyingo 2026, amusaba ko bahurira mu icumbi ry’abashyitsi riherereye muri ako gace.

Bivgwa ko nyuma yo kugerayo babanje gusangira amafunguro ndetse bakica n’akanyota, ariko uko amasaha yicumaga, Byiringiro aza gusaba uwo mukobwa ko baryamana, ari amutera utwatsi, amusobanurira ko atari cyo cyari cyamujyanye aho bari bahuriye.

Bivugwa ko nyuma yo kwangirwa, Byiringiro yamukubise, kugeza ubwo uwo mukobwa atabaje inzego z’umutekano. Abapolisi bahise bahagera, baramufata.

Kugeza ubu, Byiringiro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye.

Byiringiro Lague yakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda, arimo iya Police FC yaherukaga gukinira, na APR FC yakiniye mbere yo kwerecyeza mu ikipe ya Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yari yerecyejemo muri Mutarama 2023, akayisinyira imyaka ine, ariko akaza gutandukana na yo amasezerano atarangiye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + twenty =