Tuesday, November 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore we amusanze aho yari yamuhungiye

Umugabo arakekwaho kwica umugore we amusanze aho yari yamuhungiye

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore we bari bafitanye amakimbirane, nyuma yo kumusanga aho yari yarahungiye iwabo mu Karere ka Huye.

Ibi byabereye mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbazi, mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga ko umugore witwa Ingabire Joselyne, wari ufite imyaka igera kuri 35, yari amaze igihe atakiba mu rugo rw’umugabo we kubera amakimbirane bari bafitanye, agahitamo kujya kuba kwa nyina kugira ngo ahunge ayo makimbirane.

Bikekwa ko umugabo we yamukurikiye akamusanze aho yari yarahungiye, bikarangira amwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya amakuru y’ubu bwicanyi, avuga ko yamenyekanye ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze, Polisi igahita itabara.

Yagize ati: “Umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi, Polisi yamufashe iramufunga akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye, iperereza rikaba ryatangiye.”

CIP Kamanzi yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye ubu bwicanyi n’uburyo bwakozwemo.

Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abaturage gukemura amakimbirane mu nzira z’amahoro no kwirinda ibikorwa byose bishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Yibukije ko urugomo n’ibikorwa bihungabanya umutekano ari ibyaha bihanwa n’amategeko, ishimangira ko itazihanganira umuntu wese uzabigiramo uruhare.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 1 =