Tuesday, November 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bigera munsi ya 90$

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bigera munsi ya 90$

Ibiciro by’ibikomoka kur peteroli ku isoko mpuzamahanga byaragabanutse bigera munsi ya $90 ku kagunguru nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko intambara igihugu cye kirimo na Iran ishobora kurangira mu gihe cya vuba.

Ni nyuma yuko Trump avuze ko kugeza ubu nta mpamvu ihari yatumya yongera imbaraga mu bitero agaba kuri Iran.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House, Trump yavuze ko Amerika ikomeje kuba maso kandi yiteguye gufata ingamba zose zikenewe, ariko ashimangira ko Israel n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu Kigobe cya Peresi bifite ubushobozi bwo kwirinda ibitero bya Iran.

Yagize ati “Turabona ibimenyetso by’uko iyi ntambara iri kugana ku musozo. Ntekereza ko izarangira vuba.”

Yongeyeho ko nubwo Amerika itareka kuba maso, ingamba zo kurushaho gukaza intambara zitari ngombwa muri iki gihe.

Nyuma y’aya magambo, igiciro cy’ibikomoka peteroli bitunganyijwe byo mu bwoko bwa Brent Crude cyaragabanutse kigera munsi y’amadolari 90 ku kagunguru ari na cyo giciro cyo hasi igezeho kuva muri Kanama 2026.

Ibi bikomoka kuri Peteroli byo mu bwoko bwa Brent, bikoreshwa nk’igipimo fatizo mu kugena ibiciro hafi 80% bya peteroli icuruzwa ku isi, yari yagabanutseho 2.65%, igura amadolari 90.14 kuri barili, saa 5:33 za mu gitondo ku isaha yo mu Burasirazuba bwa Amerika (ET) kuri uyu wa Kabiri. Ibi byabaye nyuma y’uko amasezerano y’ubucuruzi bw’iyi peteroli azarangira muri Mutarama yari yabanje kumanuka munsi y’amadolari 90 ku kagunguru.

Ni mu gihe igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli bidatunganyije byo mu bwoko bwa WTI yagabanutse ikagera ku madolari 84,59 ku kagunguru, aho byagabanutseho 2,4%.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + sixteen =