Thursday, November 12, 2026
RW|EN
SIPORO

Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina ku isaha itari yarigeze ikinaho mu mateka yayo mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina ku isaha itari yarigeze ikinaho mu mateka yayo mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, igiye kwakira Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro, saa tatu z’ijoro. Ni amasaha atari asanzwe abaho imikino Amavubi yakirira mu Rwanda.

Uyu mukino uzaba ari uwo kwishyura nyuma y’uko amakipe yombi azabanza guhurira i Bamako muri Mali kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ugushyingo 2026, na bwo umukino ugatangira saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Kwakira umukino utangiye saa tatu z’ijoro bizaba ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’Amavubi, kuko imikino iyi kipe yakiraga mu Rwanda yari isanzwe itegurwa mu masaha ya nyuma ya saa sita cyangwa nimugoroba.

Mu mikino mpuzamahanga, ikipe yakiriye ni yo isanzwe itanga amasaha yifuza ko umukino uzaberaho, ariko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ikagira ijambo rya nyuma mu kwemeza gahunda, hagendewe no ku bindi birimo uburyo imikino izerekanwa kuri televiziyo.

Amavubi na Mali ni yo makipe ayoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri buri ruhande, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere.

U Rwanda rwatangiye rutsinda Liberia ibitego 3-1, rukurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Ibi byatumye rugira amanota atandatu, angana n’ayo Mali imaze kubona.

Iyi mikino ibiri Amavubi agiye gukina na Mali izagira uruhare rukomeye mu kugena amahirwe y’u Rwanda yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Mu itsinda K, amakipe abiri azasoza ari imbere ni yo azabona itike yo gukina iri rushanwa. Ku bw’ibyo, gutsinda Mali byafasha Amavubi kwigizayo umwe mu bahanganiye imyanya yo kujya muri iri rushanwa.

U Rwanda rurifuza gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004, rukaba rusabwa gukomeza kubona amanota mu mikino isigaye kugira ngo rugere kuri iyo ntego.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ibiciro by’amatike yo kureba uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro.

Itike ya make ni 2.000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi (Lower Bowl) no mu yo hejuru (Upper Bowl). Abifuza kwicara mu yindi myanya bazishyura 20.000 Frw muri VIP, 50.000 Frw muri VVIP, 150.000 Frw muri Executive Seat, mu gihe imyanya ya Sky Box igura miliyoni 2 Frw.

Agahimbazamusyi k’Amavubi kakubwe kabiri

Mu rwego rwo kongera morale abakinnyi b’Amavubi mbere y’iyi mikino, bemerewe agahimbazamusyi kakubye kabiri ako bari basanzwe bahabwa.

Buri mukinnyi azahabwa miliyoni 3 Frw mu gihe u Rwanda rwaba rutsinze umukino, naho mu gihe runganyije buri umwe agahabwa miliyoni 1,5 Frw.

U Rwanda rusigaje imikino ine mu Itsinda K, irimo ibiri ruzahuramo na Mali, uwo ruzakira Cap-Vert i Kigali ndetse n’uwo ruzakiramo Liberia i Monrovia.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 10 =