Thursday, November 12, 2026
RW|EN
SIPORO

Abanyarwanda basigaranye icyizere ku Mavubi makuru nyuma yo gutenguhwa n’ay’abato

Abanyarwanda basigaranye icyizere ku Mavubi makuru nyuma yo gutenguhwa n’ay’abato

Abanyarwanda benshi bari basigaranye icyizere ku Mavubi y’abakuru, nyuma y’uko Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 atengushye atsindwa na Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu, aho abafana bagerageje gushyigikira ikipe y’u Rwanda, ariko birangira Cameroun iyitsinze ibitego bitatu byose.

Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ahanini agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, mu gihe Cameroun yari ifite abakinnyi bakomeye barimo n’abakina mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi, bigaragara ko barushije imbaraga abo mu Rwanda.

Umukino wo kwishyura uzabera i Yaoundé muri Cameroun ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Mu gihe Amavubi y’abato atabashije kunezeza Abanyarwanda, icyizere cyabo cyerekejwe ku Mavubi y’abakuru afite imikino ibiri na Mali, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Umukino ubanza uzabera i Bamako muri Mali kuri uyu wa Gatanu, saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri, na wo saa tatu z’ijoro.

Iyi mikino ni iyo ku munsi wa gatatu wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Mu itsinda u Rwanda ruherereyemo, Amavubi na Mali byombi bifite amanota atandatu, mu gihe Liberia na Cape Verde nta nota na rimwe biragira.

Ibi bivuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kubona itike rugendeye ku musaruro w’iyi mikino ibiri. Ruramutse rubonye nibura amanota atatu muri iyi mikino, mu gihe Liberia na Cape Verde na zo zakomeza kunganya mu mikino yazo ibiri, Amavubi yahita abona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Abanyarwanda bakaba bategereje kureba niba ikipe y’igihugu nkuru izabasha kubasubiza ibyishimo, nyuma yo gutenguhwa n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.

Amavubi makuru yaraye akoze imyitozo

Amavubi mato yo yaraye atsinzwe
Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10
Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =