Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye Abepiskopi ba Kiliziya Gatulika muri iki gihugu, bamugezaho ibibazo n’impungenge bafite ku mibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu, nyuma y’inama y’iminsi ine bahuriyemo na bagenzi babo bo mu Rwanda, basaba ko imipaka ihuza Ibihugu byombi yakongera gufungurwa.
Ibiganiro hagati ya Perezida Ndayishimiye n’abo bayobozi ba Kiliziya byabaye ku wa 12 Ugushyingo 2026, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi bizwi nka ‘Ntare Rushats’i. Byibanze ku mubano wa Leta n’Itorero Gatolika, uruhare Kiliziya igira mu iterambere ry’igihugu ndetse n’ibibazo bijyanye n’imikorere yayo.
Muri iyo nama, Abepiskopi bagejeje kuri Perezida Ndayishimiye ibibazo n’impungenge bafite ku mibereho y’Abarundi n’iterambere ry’igihugu.
Perezida Ndayishimiye yashimye uruhare Kiliziya Gatolika igira mu bikorwa by’iterambere, cyane cyane mu burezi, ubuvuzi, imibereho myiza y’abaturage n’iyobokamana.
Yabijeje ko amahoro n’umutekano byiganje mu gihugu hose, avuga ko ibibazo biri mu bukungu bizakemuka ari uko buri muturage abigizemo uruhare kandi akagira ubwitange.
Umukuru w’Igihugu kandi yibukije Abepiskopi ko ari umuyobozi w’Abarundi bose, utagendera ku idini runaka. Yijeje ko Guverinoma izakomeza kugisha inama ibyiciro bitandukanye by’abaturage no gushyira imbere ibiganiro n’ubufatanye mu rwego rwo kubungabunga ubumwe bw’igihugu.
Kwakirwa kwa Abepiskopi b’u Burundi kwabaye nyuma y’inama y’iminsi ine bahuriyemo na bagenzi babo bo mu Rwanda, yabereye i Bujumbura kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026, mu rwego rw’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi b’Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi (ACOREB).
Muri iyo nama, Abepiskopi baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byombi, birimo umutekano, imibereho y’abaturage, uburezi, imiryango n’uruhare rwa Kiliziya mu kwimakaza amahoro.
Kimwe mu byifuzo by’ingenzi byagaragajwe mu myanzuro yayo ni uko Guverinoma z’u Rwanda n’u Burundi zakongera imbaraga mu biganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi no gufungura imipaka yo ku butaka imaze igihe ifunze.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Joachim NTAHONDEREYE, Umwepiskopi wa Muyinga akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi (CECAB), na Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), bagaragaje ko ifungwa ry’imipaka rikomeje kubangamira abaturage b’ibihugu byombi.
Bavuze ko iri fungwa rigira ingaruka ku ngendo, ubuhahirane n’imibanire isanzwe hagati y’abaturage b’u Rwanda n’u Burundi, ishingiye ku mateka n’ubuvandimwe.
Bagize bati: “Tubabajwe n’uko imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igikomeje gufungwa. Turinubira ko iki cyemezo gikomeje kubangamira abaturage b’ibihugu byombi. Turongera gusaba Guverinoma z’ibihugu byacu gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano wabyo no kongera gufungura iyo mipaka.”
Abepiskopi banagaragaje impungenge ku bukene n’ibura ry’ibintu by’ibanze mu bihugu byombi, birimo ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, inyongeramusaruro z’ubuhinzi n’imiti.
Banagarutse ku ntambara n’urugomo bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basaba ko impunzi n’abaturage bahunze ingo zabo bahabwa ubufasha bukenewe.
Iyi nama yasojwe ku wa 12 Ugushyingo 2026, habaye igitambo cya Misa muri Katederali Regina Mundi i Bujumbura.
Icyifuzo cyo kongera gufungura imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyashyikirijwe mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urangwa n’ibibazo, aho Abepiskopi bagaragaza ko ibiganiro n’ubufatanye ari byo bishobora gufasha mu gusubiza ibintu mu buryo no kugarura imibanire myiza hagati y’abaturage.



RADIOTV10