Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako eshanu zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi zari zafunzwe by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa mu kwirinda inkongi z’umuriro, zongeye gufungurwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wavuze ko izi nyubako zemerewe kongera gukora guhera kuri uyu munsi, nyuma yo gushyira mu bikorwa amabwiriza yari yaratumye zifungwa.
Izo nyubako ni Catchup Building iherereye i Remera, Isoko rya Gahoromani riri mu Murenge wa Masaka, Real Contractors Workshop i Gikondo, Ntaganzwa House na Eden Tower zombi ziherereye mu Karere ka Nyarugenge.
Izi nyubako zari mu zari zashyizweho ingamba zo gufungwa by’agateganyo mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitari zujuje ibisabwa mu gukumira inkongi z’umuriro.
Ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko inyubako eshanu zirimo Agakiriro ka Kabuga, Umukindo, Comejoga, ASMMS Ltd n’Isoko rya Gahoromani zizafungwa guhera ku wa 31 Ukwakira.
Nyuma yaho, ku wa 4 Ugushyingo 2026, watangaje urundi rutonde rw’inyubako 10 zari zigiye gufungwa guhera ku wa 6 Ugushyingo, zirimo Catchup Building, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom, KAL Plaza, N&B Plaza, Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade.
Icyo gihe Umujyi wa Kigali wasobanuye ko gufunga izi nyubako byari bigamije guhwitura ba nyirazo n’abazicunga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, kuko kutayubahiriza bishobora gushyira mu kaga abahakorera, abahagana n’imitungo yabo.
Mu gihe inyubako zari zitarafungurwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije ba nyirazo ko batemerewe kwishyuza abakodesha ubukode bw’iminsi inyubako zizaba zifunze, bunasaba abacururizamo gukuramo ibikoresho byabo byihutirwa cyangwa bishobora kwangirika.
Mu itangazo rishya, Umujyi wa Kigali wasabye ba nyir’izindi nyubako zitaruzuza ibisabwa kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda inkongi no gufata amazi yanduye kugira ngo na zo zizemererwe kongera gukora.
Ubuyobozi bwibukije kandi ba nyir’inyubako zose n’abazicunga ko bafite inshingano zo guhora bazibungabunga no kugenzura ko amabwiriza yose yo kwirinda inkongi yubahirizwa.
Izi ngamba ziri mu rwego rwo kurengera ubuzima n’imitungo by’abaturage, abakozi bakorera muri izi nyubako n’abazigana.
Gufunga inyubako zitubahiriza ibisabwa mu kwirinda inkongi ni imwe mu ngamba Umujyi wa Kigali uri gufata mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara inkongi z’umuriro zibasira inyubako z’ubucuruzi, zirimo izigeze kwibasira agace ka Gakiriro ka Gisozi na Goico Plaza yakoreragamo isoko rya Musanze.
RADIOTV10