Thursday, November 19, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Min. Nduhungirehe yageneye ubutumwa Abasenateri ba Amerika banenze ibihano iki gihugu cyafatiye u Rwanda

Min. Nduhungirehe yageneye ubutumwa Abasenateri ba Amerika banenze ibihano iki gihugu cyafatiye u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimiye Abanyapolitiki batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko hakenewe uburyo butabogamye mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba banyapolitiki barimo Senateri Mike Rounds, Depite Ryan Zinke na Depite Wilson, baherutse kwandikira Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, ibaruwa bahuriyeho banenga ibihano igihugu cyabo cyafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yashimiye aba banyapolitiki kuba barasabye ko Amasezerano ya Washington ashyirwa mu bikorwa mu buryo buboneye kandi butabogamye.

Yagize ati “Mwakoze Senateri Rounds, Depite Ryan Zinke na Depite Wilson kuba mwasabye ko Amasezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere ashyirwa mu bikorwa mu buryo buboneye kandi butabogamye.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ayo masezerano ari yo yuzuye kurusha ayandi mu gushaka umuti w’amakimbirane amaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko byaba bibabaje mu gihe ubuyobozi bwa Amerika ari na bwo bwagize uruhare mu guhuza impande zombi no kugera ku isinywa ry’ayo masezerano y’amateka bwaba ari na bwo butuma atagerwaho uko bikwiye, bitewe no kubogama no gufata ibyemezo bidashyize mu gaciro mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Yagize ati “Byaba bibabaje niba ubuyobozi bwa Amerika ari na bwo bwafashije mu kugera ku isinywa ry’aya masezerano y’amateka bwaba ari na bwo buyasenya, binyuze mu buryo bugenda burushaho kutabogama no gufata ibyemezo bidashyize mu gaciro mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Aba banyapolitiki batatu bandikiye Minisitiri Scott Bessent bagaragaza ko ibikorwa bya dipolomasi by’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump byagize uruhare rukomeye mu kugera ku isinywa ry’Amasezerano ya Washington ku wa 04 Ukuboza 2025.

Bavuze ko aya masezerano ari amahirwe akomeye yo gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu karere, guteza imbere ubufatanye mu bukungu no kurengera inyungu za Amerika muri Afurika yo Hagati.

Muri iyo baruwa, bagaragaje ko u Rwanda rwamaze kugaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje, harimo no kuvana ingabo zarwo muri RDC mu buryo bujyanye n’uko icyo gihugu na cyo cyashyira mu bikorwa inshingano zacyo zijyanye n’umutekano.

Banashimangiye ko u Rwanda rukomeje kwitabira ibiganiro bihuriweho bigamije gukemura ibibazo by’umutekano hagati y’impande zombi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =