Polisi y’u Rwanda yasabye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, kugira uruhare rugaragara mu kwirinda no gukumira ibyaha, bashingiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ndetse batanga amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Ubu butumwa bwatanzwe mu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha no gusigasira ibyagezweho, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kwirinda no gukumira ibyaha hashingiwe ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda hagamijwe gusigasira ibyagezweho.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yibukije urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu, bityo ko rukwiye gusobanukirwa inshingano zarwo mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.
Yagize ati “urubyiruko ruributswa uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira ibyaha, kandi ibyo byose bishoboka mu gihe bashingiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Iyo urubyiruko rwasobanukiwe izo ndangagaciro, birufasha kumenya uko rwitwara no gusobanukirwa ko ari bo bayobozi bw’ejo hazaza.”
Yakomeje asaba urubyiruko kujya rutangira amakuru ku gihe igihe rubonye abakora ibyaha, anashimangira ko gukumira ibyaha bisaba ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bose.
Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu zubaka, kandi iyo rusobanukiwe uburyo bwo gukumira no kwirinda ibyaha, ibintu bigenda neza. Turasaba ubufatanye hagati ya Polisi na buri wese mu kwirinda no gukumira ibyaha.”
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, Alphonse Murefu, yavuze ko inyigisho nk’izi zifite akamaro kanini ku banyeshuri kuko zifasha kubaka urubyiruko rurangwa n’indangagaciro nziza.
Yagize ati “Aya ni amahirwe tuba tugize nka Kaminuza iyo habayeho inyigisho nk’izi zigenewe abanyeshuri, kuko bidufasha kunoza neza inshingano zacu. Abenshi mu bo dufite ni urubyiruko, kandi imibare igaragaza ko ibyaha byinshi bikunze kugaragara mu rubyiruko. Ni ngombwa gukomeza kurwigisha kugira ngo tugire urubyiruko rurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.”
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga na bo bagaragaje ko inyigisho bahawe zizabafasha kumenya ibyaha bishobora kugaragara muri Kaminuza, kubyirinda no kugira uruhare mu kubikumira.
Cyinthia Mutoniwase, umunyeshuri muri iyi Kaminuza, yavuze ko no mu muri kaminuza hashobora kugaragara ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Muri Kaminuza hashobora kugaragara ibyaha bitandukanye birimo ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Amahugurwa nk’aya duhabwa na Polisi adufasha kwirinda ibyo byaha nk’urubyiruko.”
Mugenzi we, Philippe Imanirahari, yashimiye Polisi kuri ubu bukangurambaga, avuga ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha bikunze kugaragara mu rubyiruko.
Na ho Muneza Marie Aimée yavuze ko ubu bukangurambaga bubafasha kumenya ibikorwa bigize icyaha, kugira ngo babyirinde kandi batange amakuru igihe babonye ibyaha bikorerwa aho batuye cyangwa biga.
Ati “Ubukangurambaga nk’ubu budufasha kumenya ibigize icyaha tukacyirinda, ndetse tukanatanga amakuru aho tubonye ibyaha.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza gushishikariza urubyiruko kugira indangagaciro nziza, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi, ndetse no gufatanya n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano.
Yibutsa ko umutekano n’iterambere ari inshingano za buri wese, bityo ko urubyiruko rukwiye kuba ku isonga mu gukumira ibyaha no gusigasira ibyagezweho.




RADIOTV10