Friday, November 20, 2026
RW|EN
SIPORO

Derby yahumuye: Ibivugwa mbere y’umukino w’ishiraniro mu Rwanda watangiriye hanze y’ikibuga

Derby yahumuye: Ibivugwa mbere y’umukino w’ishiraniro mu Rwanda watangiriye hanze y’ikibuga

Umukino w’ishiraniro uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ukomeje guteza impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, aho impande zombi ziri kugaragaza ko ziteguye guhangana no kuzegukana intsinzi.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro saa 17:00, ni umwe mu itegerejwe cyane mu mikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, itangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026.

Mu gihe habura amasaha make ngo aya makipe ahure, APR FC yashyize hanze ifoto yatunganyijwe igaragaza umwe mu bakinnyi bayo, Byiringiro Jean Gilbert AKA Kagege, afite umuheto n’umwambi, mu ishusho y’umuntu uri ku muhigo.

Muri iyo foto, Byiringiro agaragara afite umuheto waka umuriro n’umwambi, iherekejwe n’ubutumwa bugira buti: “DUSHAKE ABARIYE INKA Y’UMWAMI.”

Ubu butumwa bwakuruye amatsiko mu bakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abafana ba Rayon Sports, kuko buje mu gihe amakipe yombi ari kwitegura umukino usanzwe urangwa n’ihangana rikomeye.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, abakunzi bayo na bo ntibicaye ubusa, aho bakomeje kugaragaza ko biteguye gutsinda APR FC, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Mu bimenyetso by’uko abafana ba Rayon Sports bari kwitegura uyu mukino, Umuvugizi wabo, Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili, yagaragaye ari kumwe n’umuhanzi Riderman muri studio, aho bari gutunganya indirimbo ya Rayon Sports.

Iyi ndirimbo itegerejwe gushyirwa hanze kuri uyu wa Gatandatu, umunsi amakipe yombi azaba ahurira mu kibuga, ikaba igamije kongera ishyaka mu bafana b’iyi kipe.

Uyu mukino uzaba mu gihe amakipe yombi aheruka kunganya mu mikino ya Shampiyona. Rayon Sports yanganyije na Al Hilal igitego 1-1, mu gihe APR FC na yo yanganyije na Gasogi United.

Mu mikino umunani Rayon Sports imaze gukina muri Shampiyona, ifite amanota umunani. APR FC yo imaze gukina imikino itatu, ikaba ifite amanota arindwi.

Imibare y’imikino iheruka guhuza aya makipe na yo iha APR FC amahirwe yo kwigamba imbere ya mukeba wayo. Mu mikino irindwi iheruka kuyahuza mu marushanwa atandukanye, APR FC yatsinzemo itatu, indi ine irangira amakipe anganyije. Rayon Sports nta n’umwe yatsinzemo.

Ikindi gishobora gutuma uyu mukino urushaho gukurura amatsiko ni impinduka amakipe yombi yanyuzemo mu bihe bya vuba.

Mu mikino ine iheruka guhuza aya makipe, Rayon Sports imaze guhindura abatoza inshuro eshatu, mu gihe APR FC yo yagumanye umutoza umwe.

Rayon Sports kandi yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi, igura benshi barimo n’abavuye mu makipe yo hanze y’u Rwanda. Ni impinduka zitaherukaga kugaragara muri iyi kipe ku rwego nk’urwo.

Ku ruhande rwa APR FC, impinduka ntizabaye nyinshi ugereranyije n’iza mukeba wayo, uretse kuba iherutse kongera amasezerano y’umukinnyi Ouattara usanzwe ari kapiteni.

Aya makipe yombi aravuga ko yiteguye guhatanira intsinzi, buri ruhande rwizeye ko impinduka rwakoze zizayifasha gutsinda mukeba warwo.

Kugeza ubu, abasifuzi bazayobora uyu mukino ntibaramenyekana.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + eleven =