Mu Rwanda hagiye kubera icyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘Africa’s Business Heroes’ (ABH) rihuza ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika, aho 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bazahatanira miliyoni 1.5 USD [arenga miliyari 2,2Frw].
Iki cyiciro cya nyuma kizabera i Kigali ku wa 01 no ku wa 2 Ukuboza 2026, kikazahuza ba rwiyemezamirimo 10 baturuka mu Bihugu umunani bya Afurika, bahataniye kwegukana inkunga igenerwa abatsinze muri iri rushanwa.
Africa’s Business Heroes ni gahunda yashyizweho n’umuryango wa Jack Ma Foundation ku bufatanye na Alibaba Philanthropy, igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika, ibafasha kubona inkunga, amahugurwa, ubujyanama n’amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo.
Aba ba rwiyemezamirimo 10 batoranyijwe mu busabe busaga ibihumbi 24 bwatanzwe n’abaturutse mu bihugu 54 bya Afurika. Bageze kuri uru rwego nyuma y’uko abagera kuri 20 bahuriye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cyabereye i Nairobi muri Kenya, ku wa 21 n’uwa 22 Kanama 2026, bakamurika ibikorwa byabo imbere y’akanama k’abacamanza.
Abazitabira icyiciro cya nyuma baturuka mu Misiri, Kenya, Ethiopia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Benin na Côte d’Ivoire.
Muri aba 10, 30% bakora ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi, mu gihe abandi 30% bakora mu rwego rw’ubuvuzi. Abagore bagize 40% by’abageze muri iki cyiciro, naho impuzandengo y’imyaka yabo ikaba 35.
Mu bazahatanira ibihembo harimo Salma Tammam wa kompanyi ya REME-D Company for Laboratory Equipment and Chemicals na Ahmed Shaaban wa Simplex for Software Development and Industrial Solutions, bombi bo mu Misiri.
Hari kandi Kelvin Umechukwu wa Bumpa wo muri Nigeria, Naom Monari wa Bena Care Limited na Louisa Gathecha wa Bottle Logistics East Africa Ltd bo muri Kenya, Samson Fentaye wa Thur Biotech Manufacturing Plc wo muri Ethiopia, Jess Roussos wa BluLever Education Pty Ltd wo muri Afurika y’Epfo, Joseph Paul wa Dawa Mkononi wo muri Tanzania, Gildas Zodome wa BIO PHYTO wo muri Benin na Appessika Adanin Laurent Koffi wa GREEN AGRO VALLEY CI wo muri Côte d’Ivoire.
Mu buhamya bwe, Naom Monari, washinze akanaba Umuyobozi Mukuru wa Bena Care, yavuze ko kugera mu 10 ba mbere ari umusaruro w’imbaraga amaze gukoresha mu gihe cy’imyaka ine yitabira iri rushanwa.
Yagize ati “Natangiye gusaba kwitabira ABH mu myaka ine ishize, ariko ni bwo bwa mbere nshoboye kurenga icyiciro cyo gutanga ubusabe. Ibi byanyigishije ko kuba ntaratsindaga mu bihe byashize bitaterwaga n’uko ubucuruzi bwanjye butari bwiza, ahubwo ari uko muri Afurika hari ibikorwa byinshi by’indashyikirwa biri kubakwa.”
Yakomeje avuga ko kwitabira iri rushanwa byamufashije kongera gusuzuma imikorere y’ubucuruzi bwe, cyane cyane ku bijyanye n’imari n’uburyo ibikorwa bye bishobora gukomeza kwaguka.

Ibikorwa bizabanziriza icyiciro cya nyuma
Mbere y’uko icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa kiba, mu kwezi k’Ugushyingo 2026 hazaba ibikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha iri rushanwa no guhuza ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’ubucuruzi.
Muri ibyo bikorwa harimo imurikabikorwa n’ingendo zo kumenyekanisha iri rushanwa bizabera muri za kaminuza n’ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo mu Mujyi wa Kigali. Ku wa 29 Ugushyingo hazaba kandi igikorwa cyo kwiruka kizwi nka Road to Kigali Running Club.
Ku wa 30 Ugushyingo hazaba ihuriro rya ba rwiyemezamirimo 10 bageze mu cyiciro cya nyuma, rizwi nka ABH Top 10 Founder’s Forum, mu gihe ku wa 1 Ukuboza hazaba inama ya ABH Summit & Labs muri Kigali Convention Centre.
Mu bihembo biteganyijwe, uzegukana umwanya wa mbere azahabwa ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 250 by’amadolari, naho uwa gatatu ahabwe ibihumbi 150 by’amadolari.
Abandi barindwi bazaba basigaye muri 10 ba mbere bazahabwa ibihumbi 100 by’amadolari buri umwe, mu gihe andi bihumbi 100 by’amadolari azakoreshwa mu mahugurwa n’ibikorwa byo gufasha ba rwiyemezamirimo kwagura ubumenyi n’ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga.
Uretse inkunga y’amafaranga, abageze mu cyiciro cya nyuma bazabona amahirwe yo guhugurwa, kugirwa inama n’impuguke, kumenyekanisha ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga no kwinjira mu muryango mugari wa ABH uhuza ba rwiyemezamirimo, abashoramari n’abandi banyamwuga bo muri Afurika.

Abayobozi bazitabira iri huriro
Icyiciro cya nyuma kizitabirwa n’abacuruzi n’abashoramari bakomeye, abayobozi b’ibigo bitandukanye ndetse n’abandi bafite uruhare mu guteza imbere ubucuruzi muri Afurika.
Mu bazatanga ibiganiro harimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Paula Ingabire; Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Juliana Muganza; Umuyobozi Mukuru wa MTN Uganda, Sylvia Mulinge; n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku Bidukikije, Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo.
Hazaba kandi hari abayobozi bo muri Alibaba Cloud, Ant Group na Alibaba Global Initiatives, ndetse n’abasaga 30 bahoze bageze mu 10 ba mbere muri iri rushanwa mu myaka yatambutse, baturutse mu bihugu 15 bya Afurika.
Akanama k’abakemurampaka kazagena abatsinze mu cyiciro cya nyuma kazaba karimo Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, na Shola Akinlade, umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Paystack.
Abakemurampaka bazashingira ku bushobozi bw’ibikorwa by’aba ba rwiyemezamirimo bwo kwaguka, imiyoborere, udushya n’icyerekezo bafite mu guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Abazegukana ibihembo bazatangazwa ku wa 02 Ukuboza 2026, mu muhango uzasoza iri rushanwa ryitezweho guhuriza i Kigali bamwe mu ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bakomeye muri Afurika.

RADIOTV10