Friday, November 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Harakekwa ko u Bwongereza bwaba bugiye gusubira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bumaze imyaka 10 buvuyemo

Harakekwa ko u Bwongereza bwaba bugiye gusubira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bumaze imyaka 10 buvuyemo

Nyuma y’imyaka icumi abaturage b’u Bwongereza batoye kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Leta y’iki gihugu irashaka kongera kunoza umubano n’uyu muryango, nubwo itarafata icyemezo cyo kuwusubiramo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, arateganya kugirana ibiganiro n’abayobozi ba EU mu nama iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, hagamijwe gukuraho inzitizi z’ubucuruzi no kongera ubufatanye mu burezi, ingendo n’umutekano.

Mu masezerano yitezwe harimo korohereza urubyiruko kubona amahirwe yo kwiga, gutembera no kuba mu bihugu by’u Burayi, ndetse no koroshya ubucuruzi bw’ibiribwa hagati y’impande zombi.

Mu 2016, abaturage b’u Bwongereza batoye muri kamarampaka, aho 51.9% bashyigikiye kuva muri EU, mu gihe 48.1% bashakaga kuguma muri uyu muryango. Icyo cyemezo cyashyizwe mu bikorwa mu 2020.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko Brexit yagize ingaruka ku iterambere ry’u Bwongereza, aho ubushakashatsi butandukanye bugereranya igihombo cy’ubushobozi bw’ubukungu hagati ya 2% na 8%.

Mu kwezi gushize, Burnham yavuze ko yifuza ko u Bwongereza bwazongera kwinjira muri EU mu gihe akiriho, ariko ashimangira ko bitazaba muri manda ye iriho.

Icyakora, gahunda ye yanenzwe n’abatavuga rumwe na Leta. Kemi Badenoch uyobora ishyaka Conservative na Nigel Farage wa Reform UK bagaragaje ko batemera kongera gufungura impaka za Brexit.

Ku rundi ruhande, u Bwongereza bwamaze kumvikana na EU ku gusubira muri gahunda ya Erasmus, ifasha abanyeshuri kwiga no guhanahana ubumenyi mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

Nubwo ibiganiro bishobora gufasha ubukungu, inzira yo kongera kuba umunyamuryango wa EU iracyari ndende, kuko impande zombi zigomba kubanza gukemura ibibazo by’ubucuruzi, amategeko n’ubusugire bw’igihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =