Saturday, November 21, 2026
RW|EN
SIPORO

Menya udushya tuzagaragara muri Tour du Rwanda yamaze gutangarizwa gahunda y’uko izagenda

Menya udushya tuzagaragara muri Tour du Rwanda yamaze gutangarizwa gahunda y’uko izagenda

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje gahunda nshya ya Tour du Rwanda 2027, izaba ifite umwihariko wo guhuza amasiganwa atatu atandukanye mu gihe cy’iminsi umunani.

Iyi gahunda yatangajwe mu gikorwa cya mbere cya Rwanda Cycling Day cyahuje abakinnyi, abafatanyabikorwa n’abandi bakora mu mukino w’amagare.

Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Hubert, yavuze ko iri siganwa rizaba ku nshuro ya 19, rikazatangira ku wa 19 Gashyantare 2027, rikazasozwa ku wa 27 Gashyantare.

Rizatangira hakinwa isiganwa rya One Day Classic rizahagurukira i Gicumbi risorezwe i Nyamata, ku ntera y’ibilometero 111. Nyuma y’umunsi w’ikiruhuko, Tour du Rwanda nyirizina izatangira ku wa 21 Gashyantare, isozwe ku wa 26 Gashyantare.

Iri rushanwa rizaba rigizwe n’uduce dutandatu: Rukomo-Rwamagana (173,6 km), Kigali-Musanze (134,8 km), Musanze-Rubavu (119,6 km), Rubavu-Muhanga (138 km), isiganwa rizenguruka mu Majyepfo risozwe i Huye (84,1 km), na Huye-Kigali (173 km).

Ku wa 27 Gashyantare hazakinwa indi One Day Classic izenguruka Umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 118. Hazaba kandi isiganwa ry’abatarabigize umwuga, rizitabirwa n’abakunzi b’amagare bose babyifuza.

Muri rusange, amasiganwa yose azaba afite intera y’ibilometero 1.023 n’ubutumburuke bwa metero 17.200.

Tour du Rwanda 2027 izitabirwa n’amakipe y’ibihugu arimo u Rwanda, Eritrea na Uganda, amakipe yo ku rwego rw’imigabane ndetse n’andi akomeye ku Isi nka INEOS, Red Bull-BORA na Soudal Quick-Step.

Mu bindi byatangajwe muri Rwanda Cycling Day harimo igikombe kizahabwa uzegukana Tour du Rwanda, ikirango gishya cya FERWACY n’icyerekezo cy’imyaka 10 cy’iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda. Hanatangijwe kandi Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ikinwa hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Race).

Perezida wa FERWACY

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 17 =