Saturday, November 21, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ruhango: Abagabo batatu bafashwe bakekwaho guteka no gucuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge

Ruhango: Abagabo batatu bafashwe bakekwaho guteka no gucuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge

Abagabo batatu bafatiwe mu Karere ka Ruhango bakekwaho guteka, gucuruza no gukwirakwiza kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi biyobyabwenge.

Aba bagabo bafatiwe mu gikorwa kigamige gushakisha no gufata abakekwaho ibyaha bitandukanye cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyabereye mu Kagari ka Karambi, mu Murenge wa Kabagali, mu Midugudu ya Bugaramantare na Mbuye,mu karere ka Ruhango

Abafashwe ni abagabo batatu, mu gihe undi umwe ukekwaho guteka no gukwirakwiza kanyanga akomeje gushakishwa nyuma yo gutoroka.

Bamwe mu bafashwe harimo uwitwa Nsengimana Emmanuel w’imyaka 29, wafatanwe litiro 22 za kanyanga n’agapfunyika k’urumogi. Hafashwe kandi uwitwa Shamukiga Samuson w’imyaka 70, wafatanwe litiro 6.5 za kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’igikwangari zingana na litiro 42. Undi ni Niyonkuru Samuel w’imyaka 23, wafatiwe mu rugo kwa Nsengimana Emmanuel, aho akekwaho kumufasha mu bucuruzi bwa kanyanga.

Polisi ivuga ko kandi igishakisha Nteziyaremye François w’imyaka 55, ukekwaho guteka no gukwirakwiza kanyanga mu baturage. Mu rugo rwe hafatiwe litiro icyenda za kanyanga n’ibidomoro birimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bingana na litiro 280, gusa we akaba yatorotse.

Polisi ivuga ko muri rusange, hafashwe litiro 37.5 za kanyanga, mu gihe litiro 322 z’inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo ibikwangari zamenewe mu ruhame ndetse hanafatwa ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu guteka kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge no gufata ababiteka, ababicuruza n’ababikwirakwiza.

Agira ati: “Turashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu gutanga amakuru afasha mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge. Turabasaba gukomeza ubwo bufatanye kuko ari ingenzi mu gukumira no gufata abakora ibikorwa byo kubiteka, kubicuruza no kubikwirakwiza.”

CIP Kamanzi avuga ko ikoreshwa rya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, umutekano n’imibanire myiza y’abaturage.

Ati: “Tuributsa abaturage ko kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bibangamira ubuzima n’umutekano. Turabasaba kubyirinda no kudaha urwaho ababicuruza, ahubwo bagatanga amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe.”

Abagabo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali, hamwe n’ibimenyetso byafashwe, bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye, Polisi kandi ikaba ikomeje gushakisha niba hari n’abandi bafatanyaga.

Abagabo batatu bafashwe
Bakekwaho guteka kanyanga

Hafashwe n’ibindi biyobyabwenge

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =