Wednesday, November 25, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Shira amatsiko ku dushya twaranze amatora y’Inzego z’Ibanze zo mu Rwanda

Shira amatsiko ku dushya twaranze amatora y’Inzego z’Ibanze zo mu Rwanda

Ubu kuva kuri buri Mudugudu kugeza ku buri Karere ko mu Ntara enye by’u Rwanda, bifite Abayobozi bashya nyuma y’amatora y’Inzego z’Ibanze yapfundikiwe kuri uyu wa Kabiri hatorwa ba ‘Mayors’. Ni amatora yaranzwe n’udushya turimo umuyobozi watowe ariko ntarare ku Buyobozi.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, cyagaragaje tumwe mu dushya twaranze aya matora, nk’Umukuru w’Umudugu watowe afite impamyabumenyi y’Ikirenga ya PhD.

Dr Christophe Asaba Muyoboke usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera yahoze yitwa Akagera Game Lodge, yatorewe kuyobora Umudugudu wa Kiyonza uherereye mu Murenge wa Mwiri bitungura benshi.

Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi yatorewe kuba ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Uyu mugabo umaze igihe ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yemereye abaturage kubafasha mu gucungira umutekano.

Aka gace yatorewemo kazwiho kubamo inzuri nyinshi aho kanabamo abashumba benshi bakunze kugira urugomo, bonesha mu mirima y’abaturage. Yitezweho kugira uruhare mu gutuma ibi bikorwa bibi bicika.

Kayonza: Yitwaje ibyamamare byambara imipira iriho ifoto ye birangira atsinzwe

Murora Suzanne ni umwe mu bakangaranyije imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda kuko yamamajwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi benshi.

Tariki ya 17 Ugushyingo uyu mugore ntazayibagirwa kuko wabaye umunsi mubi kuri we, ubwo hatorwaga abagore bagize 30% by’abagore binjira mu Nama Njyanama. Murora yari mu bagore 11 biyamamaje hagomba kuvamo abagore batanu.

Kuri uwo munsi yaje kuri site ari kumwe na bimwe mu byamamare byo mu Rwanda byambaye imipira iriho ifoto ye mu kumushyigikira, ntibyatinze abari bahagarariye site y’itora babujije ibyo byamamare kwinjira mu cyumba bambaye iyi mipira bituma bajya kuyihindura.

Amatora yaratangiye Murora agaragaza imigabo n’imigambi ye kimwe n’abandi ariko birangira adatowe mu bagore batanu batowe. Bamwe bateye urwenya bavuga ko yiringiye ibyamamare, yibagirwa ko bitagira uruhare mu gutora! Nyuma yo kudatorwa, yarunamye ashyira umutwe hagati y’amaguru afatwa n’agahinda.

Muhanga: Yagiye ahagarariye Komisiyo y’Amatora birangira ari we utowe

Umugore wo mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yagiye kuri site y’itora ahagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kugira ngo atoreshe abaturage nk’umukorerabushake, birangira abaturage bo muri uwo Mudugudu bamugiriye icyizere atorerwa kuba umugore uhagarariye abandi.

Uyu mugore nyuma yo kubona ko abaturage bamukunze ari benshi, yaje gusaba Komisiyo y’Amatora kumukura kuri rutonde rw’abakorerabushake, akuramo imyenda yayo ahita yiyamamaza ndetse aranatorwa.

Gisagara: Yagurishije ikimasa asengerera abantu ngo bamutorere kuba Mudugudu ntiyatorwa

Mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, hari umugabo wagurishije ikimasa asengerera abavuga rikumvikana kugira ngo bazamutorere kuyobora Umudugudu. Igihe cy’amatora kigeze yaje yambaye bodaboda abaturage banga kumutora, asa n’ukora imyigaragambyo yanga ibyavuye mu matora abifashwamo na bamwe mu banyoye inzoga ze.

Byaje kurangira amatora asubiwemo birangira yongeye gutsindwa na none, abanyweye inzoga ze bamwizezaga ko ari abavuga rikijyana mu Mudugudu birangira bashize inyota we agumana agahinda k’uko atabaye umuyobozi w’Umudugudu ndetse n’inka ye akaba yarayigurishije.

Ngoma: Uwatorewe kuba Mudugudu yishimiye intsinzi aha abaturage inzoga zitemewe bituma arara akuweho

Umugabo wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge mu Kagari ka Muhurire mu Mudugudu wa Nyamata, yatorewe kuba Umukuru w’Umudugudu. Avuye mu matora afata abaturage bajya kwishimira iyo ntsinzi, abahata inzoga zitujuje ubuzirange yari yenze.

Ku mugoroba ubuyobozi bwaje kubimenya bumufatira mu cyuho ari kwishimira iyo ntsinzi bituma bumweguza, bucya abaturage batora undi. Uyu ni umwe mu bayobozi bayoboye igihe gito mu mateka!

Burera: Ba Visi Meya babiri bashakaga manda ya kabiri baratsinzwe

Abagabo babiri bari basanzwe ari ba Visi Meya b’Akarere ka Burera barimo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bose batsindiwe rimwe mu matora yo gushaka abajyanama umunani binjira mu Nama Njyanama.

Aba bagabo biyamamazanye icyizere cyinshi ntibatowe mu bajyanama umunani bituma bataha nabi nyamara bari bazanye icyizere cyinshi.

Musanze: Uwari Visi Meya w’Ubukungu yatsinzwe izuba riva

Uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze, yatsinzwe izuba riva nyamara yari yiyamamazanyije icyizere cyinshi.

Uyu muyobozi yiyamamaje muri 30% by’abagore bajya mu Nama Njyanama maze aza kubura mu bagore batanu batorewe muri iyi myanya bituma na we atahana agahinda. Abari bariyo babonaga ukuntu yiyamamazanya icyizere asanzwe ari n’umuyobozi bagakeka ko aza gutsinda amatora, birangiye atashye uko yagiye.

Gicumbi: Uwari Perezida wa Njyanama yakuyemo kandidatire NEC irabyanga

Ntangungira Alex yakuyemo kandidature ye ku munsi w’itora, Komisiyo y’Igihugu y’amatora irabyanga imusaba guhatana kimwe n’abandi. Byaje kurangira uyu mugabo atabonetse mu bajyanama umunani batowe.

Kayonza: Hatowe Mudugudu wakatiwe n’urukiko asimbuzwa igitaraganya

Tariki ya 24 ukwakira 2026, umugabo wo mu Murenge wa Ndego mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugudu wa Nyamugari, yari yatorewe kuyobora Umudugudu, haza kumenyekana amakuru ko yakatiwe umwaka usubitse n’urukiko bituma asimbuzwa igitaraganya.

Uwo mugabo wari wishimiye ko yatorewe kuyobora Umudugudu, ubuyobozi bwamenye ko yakatiwe igifungo gisubitse kubera urugomo, bituma ahita akurwa muri uwo mwanya igitaraganya hatorwa undi.

Kayonza: Perezida w’Inama Njyanama yaririye mu myotsi

Doreen Basiime Kalimba wari usanzwe ayobora Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, yaririye mu myotsi nyuma kwiyamamariza kongera kujya mu Nama Njyanama y’aka Karere yari amaze imyaka itanu ayoboye, akaza gutsindwa.

Mu bajyanama 32 bari biyamamarije mu Karere ka Kayonza, ntabwo yaje gutorwa mu bajyanama umunani batowe, nyamara yari yizeye ko atorwa kuko ariwe wari umaze imyaka itanu ayoboye Inama Njyanama y’aka Karere.

Rwamagana: Uwari Mudugudu yanze kwiyamamaza abaturage barigumura barataha, bagarurirwa nzira

Uwari Umuyobozi w’Umudugudu w’Akinteko mu Kagari ka Rweri mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, ubwo amatora yari atangiye, yanze kwiyamamaza, amajwi ye avuga ko ayahaye undi muntu ko we yifuza kuzamuka akajya mu Nama Njyanama y’Umurenge.

Abaturage bari baje ari benshi bahise bigumura banga gutora undi muntu ahubwo bahitamo kwitahira. Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bubagarurira mu nzira.

Uwo mugabo wari usanzwe uyobora uwo Mudugudu yongera kwiyamamaza ibyo kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge abivamo.  Abaturage bamugiye inyuma ari benshi atorwa atyo.

Ivomo: Igihe

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 2 =