Abanyarwanda 106 babaga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahutse bakirwa ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, baza biruhutsa bavuga ko baciye ukubiri n’imibereho mibi bari barimo.
Ni Abanyarwanda batashye bava mu mashyamba ya Congo banyuze ku mupaka wa Rusizi I mu Karere ka Rusizi. Arankunda Muhoza, umubyeyi w’abana 7, ni umwe muri bo wabaga mu gace ka Rubaya, watashye yatekerereje RadioTv10 ubuzima bubi bari babayemo, harimo no kuba abana be batigaga.
Ati: «Ubuzima bwo muri Congo ni bubi cyane, kwibwa buri munsi, abakwinjiriye ntumenye ngo ni bande, wajya no kubwira abashinzwe umutekano ntibagire icyo bakumarira. Ubuzima twari tubayemo ni bubi cyane kuko nta mwana n’umwe wanjye nabashije kujyana mu ishuri, nanjye ubwanjye nta shuri na rimwe nigeze nkandagiramo ku myaka mfite».
Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye atinda gutaha we n’umuryango we harimo kubura amafaranga y’urugendo, amwe mu makuru atari yo bahabwaga ku Rwanda n’ibindi. Gusa, ubu yishimiye ko yageze mu Rwanda agasanga ari amahoro ndetse ko bafite icyizere cy’ahazaza.
Ati: «Batubwiraga ko umuntu utashye akagera mu Rwanda uwo munsi atararaho cyangwa agafungwa, ibyo byose bikadutera ubwoba bwo kudataha, none twasanze ari byiza, twakiriwe duhabwa ibyo kurya, imyambaro n’ibindi kuko nk’ubu iyi myambaro nambaye ni bo bayimpaye».
We na bagenzi be bavuga ko bazanye ingamba zo gufatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka igihugu. Bityo bagashishikariza n’abandi Banyarwanda basizeyo gutaha mu Rwababyaye kuko ari amahoro.
Bati: «Inama twagira abo dusize yo ni uko na bo bataha bakaza mu Rwababyaye kuko twasanze ari amahoro. Ubu tugiye gufatanya n’abandi Banyarwanda, by’umwihariko imiryango yacu, mu rugamba rwo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange, imirimo turasanga bakora na twe turabigiraho dufatanye na bo kugira ngo ubuzima bube bwiza».
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, SINDAYIHEBA Phanuel, wanabakiriye ku mupaka, yasabye aba Banyarwanda batashye kwita ku burezi bw’abana. Yongeraho gushishikariza abakiri mu mashyamba ya Congo gutaha bagafatanya n’abandi mu iterambere ry’igihugu.
Ati: «Twabakiriye muri iki gitondo ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, akaba ari Abanyarwanda batahutse bava mu gihugu cy’abaturanyi nk’uko twabigaragaje. Mu mpamvu rero batuganirije zatumye batinda twasanze abenshi barahunze igihugu muri 1994, batwawe n’Interahamwe ndetse na EX-FAR, muri icyo gihe cyose rero bari bamaze yo bari bafite amakuru atari yo y’ibihuha ku Rwanda bibatera ubwoba ko nibagaruka nta mutekano bazagira ariko, bamaze kumenya amakuru y’ukuri bafashe umwanzuro wo kuza ni cyo twabashimiye».
Ikindi ni uko uko ari bakuru, bazanye n’abana bavukiye mu buzima bubi ntibabasha kujya kwiga ariko bakigera hano, turabafasha iby’ibanze kandi ko tukiri no mu gihembwe cya mbere cy’amashuri bazafashwa kujya mu mashuri na bo bige nk’abandi Banyarwanda.
Icyo dusaba abakiri mu mashyamba ya Congo, ni ukumenya ko nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rubohowe, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rwariyubatse, ni u Rwanda rw’amahoro rwaciye ubuhunzi, kandi ni u Rwanda rwifuriza ineza buri Munyarwanda wese. Turabasaba gutahuka rero bakava mu makuru y’ibinyoma n’ibindi byose babeshywa, bakaza tugafatanya kubaka neza igihugu cyacu».
Abanyarwanda batashye banyuze ku mupaka wa Rusizi ya I ni 106, harimo abana 78 n’abagore 28. Bose bakaba bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi yo mu Karere ka Rusizi mbere yo gushyikirizwa imiryango yabo yiganjemo iyo mu turere twa Rubavu, Musanze na Nyabihu.

Eloi ISENGWE
RADIOTV10