Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko yafatanywe ibilo bibiri by’urumogi n’udupfunyika twarwo, afatirwa mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, nyuma yo gutangwaho amakuru n’abaturage bari bazi ko acuruza iki kiyobyabwenge.
Uyu mugabo wafatiwe mu Mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro, yitwa Mporwiki Narcisse akekwaho gucuruza urumogi nyuma yo gusanganwa ibiro bibiri byarwo n’udupfunyika 15 turimo icyo kiyobyabwenge.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, Polisi y’u Rwanda na DASSO, bamusangana afite urumogi rupima ibiro bibiri (2 kg) n’udupfunyika 15 (boules). Yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko acuruza urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku babicuruza, ababikwirakwiza n’ababikoresha.
Yagize ati “Turashishikariza abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe ku bantu bose bagira uruhare mu gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kuko kurwanya ibyaha bisaba ubufatanye bwa buri wese.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kubangiriza ubuzima.
Mporwiki Narcisse afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busoro, mu gihe iperereza rikomeje gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

RADIOTV10