Friday, November 27, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nk’Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nk’Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda

Samuel Kamau Nganga, Umunya-Kenya ufite uburambe bw’imyaka 20 mu bikorwa by’iterambere mpuzamahanga n’ishoramari mu nzego z’abikorera, ni we wagizwe Umuyobozi Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda. 

Icyemezo cyo kumuha muri izi nshingano cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki 26 Ugushyingo 2026.

Nganga azasimbura Sahr Kpundeh wari umaze imyaka isaga ibiri ahagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, kuva muri Nzeri 2023 kugeza ku wa 31 Kanama 2026.

Kpundeh yari Umuyobozi wa mbere wa Banki y’Isi mu Rwanda wari ufite inshingano zo kuyobora amashami ane y’iri tsinda ayobowe n’umuntu umwe.

Ayo mashami arimo Banki Mpuzamahanga ishinzwe Kwiyubaka n’Iterambere (IBRD), Ishami rishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (IDA), Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (IFC) ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga Ubwishingizi ku Ishoramari (MIGA).

 

Nganga ni muntu ki?

Samuel Kamau Nganga yinjiye muri Banki y’Isi mu 2007, akorera mu ishami ryayo rishinzwe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Kuva icyo gihe, yagize imyanya itandukanye y’ubuyobozi muri iyi Banki, anahungukira uburambe mu kazi mu Bihugu bitandukanye byo muri Afurika no mu Birwa bya Caraïbes.

Mu nshingano zikomeye yigeze gukora harimo kuba Umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku Mugabane wa Afurika mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (IFC).

Mbere yo kugirwa uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, yari Umuyobozi mu Ishami rya IFC rishinzwe inganda, ubuhinzi n’ubucuruzi bwabwo, ndetse na serivisi muri Afurika.

Muri izo nshingano, yakurikiranaga ishoramari na gahunda z’ubujyanama zigamije guteza imbere abikorera, cyane cyane mu Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Uburambe bwe burimo ubwo gukora mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubuhinzi n’ubworozi, serivisi z’abaguzi, ingufu zisubira, serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi ndetse no gutera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse.

 

Inshingano ze mu Rwanda

Mu nshingano nshya, Nganga azayobora ibikorwa by’imikoranire n’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abikorera.

Azanakurikirana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iyi Banki mu Rwanda, zibanda ku guhanga imirimo, kugabanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Izi gahunda zizagendera ku ngamba zishyizwe imbere mu iterambere ry’Igihugu ndetse n’intego u Rwanda rwihaye.

Kugirwa uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda bije mu gihe iyi Banki n’u Rwanda bitegura amasezerano mashya y’ubufatanye azagena imikoranire yabyo kuva muri 2027 kugeza muri 2035.

Aya masezerano azagaragaza icyerekezo cy’ishoramari rya Banki y’Isi mu Rwanda, ndetse n’inkunga y’ubujyanama izatanga mu nzego zitandukanye zigize ubukungu bw’Igihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =