Abofisiye barindwi b’Urwego rw’Igorora mu Rwanda (RCS) basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’imikorere y’abakozi bashinzwe amagereza n’igorora muri Zimbabwe, mu muhango wabereye i Harare.
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye muri Zimbabwe Prisons and Correctional Service (ZPCS) Staff College, ku Ishuri rya Chikurubi Training School, witabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni.
Aba bofisiye barindwi b’u Rwanda barangije amasomo bari kumwe n’abandi 86 bo muri Zimbabwe, babiri bo muri Namibia na babiri bo muri Zambia.
Nyuma y’uyu muhango, Ambasaderi James Musoni, ari kumwe n’abandi bakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe, yakiriye ku cyicaro cyayo Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCS, CP Theos Badege, wari uherekejwe n’abo bofisiye barindwi barangije amasomo.
Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe yatangaje ko uruhare rw’aba bofisiye muri aya masomo ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeje gukura hagati y’Urwego rw’Igorora mu Rwanda (RCS) na Zimbabwe Prisons and Correctional Service (ZPCS).
Yasobanuye ko ubu bufatanye bushingiye ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) asanzwe ahuza ibi bigo byombi, agamije guteza imbere imikoranire hagati yabyo.
Ubu bufatanye butanga amahirwe yo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire y’amagororero, imyigishirize n’imikorere y’inzego zishinzwe igorora.

RADIOTV10