Stella Matutina Murekatete, wamenyekanye mu marushanwa mpuzamahanga n’imbere mu gihugu y’ubwiza arimo Miss Rwanda, ari mu byishimo byo kwambikwa impeta n’umukunzi we, wamweretse ko yifuza ko bazarushinga bakabana akaramata.
Ibi byamenyekanye binyuze ku mafoto Stella Matutina yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ibihe by’umunezero yagiranye n’umukunzi we ubwo yamwambikaga impeta imusaba kuzamubera umugore.
Amafoto yasangije abamukurikira agaragaza ko iki cyabaye ari igikorwa cy’ingenzi mu rukundo rwabo, aho Mihigo Alain yamweretse ko yifuza kurushaho gukomeza urugendo rw’ubuzima bari kumwe.
Stella Matutina Murekatete ni umwe mu bakobwa bagiye bagaragara mu marushanwa y’ubwiza, aho yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022.
Yanahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Globe 2021 ryabereye i Tirana, mu murwa mukuru wa Albania, mu mpera z’uwo mwaka.
Kwambikwa impeta kwe ni indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe bwite, nyuma yo kumenyekana binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubwiza.

RADIOTV10