Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga, Ibikorwa bya Francophonie na Diaspora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Uganda, Adonia Ayebare, baganira ku bibazo by’umutekano byaherukaga kuvugwaho mu karere ndetse n’umubano w’ibihugu byombi.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, iki kiganiro cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026.
Muri icyo kiganiro, aba bayobozi baganiriye ku magambo yari aherutse gutangazwa ku bibazo by’umutekano bireba akarere ndetse n’umutekano w’ibihugu byombi.
Bashimangiye ko ibyo bibazo bigomba gukomeza gukemurwa binyuze mu nzira zemewe za dipolomasi, hubahirizwa ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa buri gihugu, ndetse n’amahame agenga ibihugu by’ibituranyi.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’amagambo ya General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yari aherutse gutangaza, akagaruka ku bibazo birebana n’umutekano w’akarere.
Mu butumwa buherutse gutangazwa ma Gen. Muhoozi yari yagaragaje ko igisirikare cye gishobora gufata bimwe mu bice byo muri Congo, ndetse ko igihe umutwe wa FRN watinda kubikora, UPDF yahita ibyikorera.
Gen. Muhoozi kandi muri ubwo butumwa yari yaburiye abasirikare ba FARDC kutazitambika UPDF mu gihe yaba iri muri iki gikorwa.
Ibi byazamuye umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’ubwa Uganda, ndetse Kinshasa itumiza uhagarariye Uganda muri DRC kujya gutanga ibisobanuro kuri ariya magambo y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Minisitiri Kayikwamba Wagner na Adonia Ayebare banashimangiye ko umubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda ukomeye, kandi ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo gukomeza kuwuteza imbere.
Biyemeje kandi gukomeza ubufatanye mu nzego zirimo iz’ubwirinzi, ubukungu n’ubuzima rusange.
RADIOTV10