Sunday, November 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Nyamagabe: Abantu ibihumbi 50 barwaye indwara ziterwa n’umwanda mu mezi 10 gusa

Nyamagabe: Abantu ibihumbi 50 barwaye indwara ziterwa n’umwanda mu mezi 10 gusa

Abantu bagera ku bihumbi 50 bo mu Karere ka Nyamagabe bagiye kwa muganga barwaye indwara zifitanye isano n’umwanda mu gihe cy’amezi 10 ashize, aho Ubuyobozi busaba abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa no kubwitaho kugira ngo birinde indwara ziterwa n’isuku nke.

Izi ndwara ziri mo izo mu mara, inzoka zo mu nda ndetse n’impiswi, nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi bw’Ibitaro byakiriye aba baturage bari bazirwaye.

Iyi mibare yatangajwe na Dr. Jean Marie Vianney Kagimbangabo, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kigeme, ku wa 28 Ugushyingo 2026, ubwo muri aka karere hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero.

Yagize ati “Imibare igaragaza ko abantu bagera ku 50,000 bo muri Nyamagabe mu mezi 10 ashize bagiye kwa muganga mu mavuriro atandukanye kubera indwara zo mu mara, inzoka zo mu nda n’impiswi.”

Yasabye abaturage kwita ku isuku, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, ndetse no kwirinda kurya inyama z’ingurube zitarasuzumwa n’abaganga b’amatungo.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko ubwiherero butujuje ibisabwa cyangwa kutagira ubushobozi bwo kubwubaka neza biri mu bituma umwanda ukomeza kuboneka mu ngo, bikaba bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zifitanye isano na wo.

Chantal Mukamana, utuye mu Murenge wa Cyanika, avuga ko ubwiherero yari afite mu rugo butari bufite igisenge, ku buryo imvura yagwaga ikabwinjiramo, bigatuma butagira isuku uko bikwiye.

Yagize ati “Ubwiherero nari mfite ntibwari busakaye. Nabonaga ko buteza umwanda ariko nkabura ubushobozi bwo kubwubaka neza. Ibi bishobora kuba biri mu bituma twibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Thaddée Habimana, yavuze ko 8.8% by’abaturage bari bafite ubwiherero butujuje ibisabwa, mu gihe hafi 1% bakoraga ibikorwa byo kwituma ahatarabugenewe.

Avuga ko imwe mu mbogamizi zituma bamwe batagira ubwiherero bwujuje ibisabwa ari imyumvire, aho hari abatagira gahunda yo kubwubaka, bagahora bitwaza ubushobozi buke.

Yagize ati “Abaturage bakwiye guhindura imyumvire, bakumva ko kugira ubwiherero ari ingenzi. Isuku ntikwiye gufatwa nk’ikintu cy’igihe runaka, ahubwo igomba kuba umuco wa buri munsi.”

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko hagati ya 2023 na 2026 hubatswe ubwiherero bushya 2,100, naho ubundi 3,000 burasanwa.

Yongeyeho ko ku bufatanye na Rwanda WaterAid, imiryango 1,000 itishoboye yubakiwe ubwiherero, irimo 386 yo mu Murenge wa Cyanika. Indi miryango 170 na yo yahawe amabati yo gusakara ubwiherero yari isanzwe ifite.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + fourteen =