Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu yakoze ikosa ubwo yavuganaga kuri telefone na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, avuga ko atari yabimuhereye uburenganzira bwo kugirana na we ibiganiro, gusa nyuma aza kwemeza ko yamusobanuriye akamubwira ko bavuganye ari Kayikwamba umuhamagaye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2026, Gen. Muhoozi yagize ati “Minisitiri wacu w’Ububanyi n’Amahanga nta burenganzira nari namuhaye bwo guhamagara Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo bagire icyo baganiraho. Yakoze ikosa.”

Nyuma y’ubu butumwa, General Muhoozi yashyize ubundi kuri uru rubuga nkoranyambaga, avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Adonia Ayebare yamuhaye ibisobanuro birambuye.
Muhoozi yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wacu yansobanuriye byose. Si we washatse kuvugana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, ahubwo ni we wamushakishije. Yamuhamagaye kenshi amusaba ko baganira. Yababariwe kandi ubu ntakibazo mufiteho.”

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aganiriye kuri telefone na mugenzi we wa Uganda, Adonia Ayebare, ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026.
Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yabitangaje, aba bayobozi baganiriye ku bibazo by’umutekano byari bimaze iminsi bivugwa mu karere ndetse n’umubano w’ibihugu byombi.
Muri icyo kiganiro, bashimangiye ko ibibazo birebana n’umutekano bigomba gukemurwa binyuze mu nzira zemewe za dipolomasi, hubahirizwa ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa buri gihugu, ndetse n’amahame agenga ibihugu by’ibituranyi.
Ibi biganiro byabaye mu gihe umubano wa Uganda na Congo wari umaze iminsi urangwa n’umwuka mubi, nyuma y’amagambo Gen. Muhoozi yari aherutse gutangaza ku bibazo by’umutekano muri RDC.
Muri ubwo butumwa, Gen. Muhoozi yari yagaragaje ko ingabo za Uganda (UPDF) zishobora gufata ibice bimwe byo muri Congo mu gihe umutwe wa FRN waba utarabikoze, anaburira abasirikare ba FARDC kutazazitambika.
Aya magambo yatumye ubutegetsi bwa Congo buhamagaza uhagarariye Uganda muri icyo gihugu, bumusaba ibisobanuro ku byo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yari yatangaje.
Nubwo hari ibyo kutumvikana, Minisitiri Kayikwamba Wagner na Adonia Ayebare bashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi ukomeye, banagaragaza ubushake bwo gukomeza kuwuteza imbere.
Biyemeje kandi gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’ubwirinzi, ubukungu ndetse n’ubuzima rusange.
RADIOTV10