Aba mbere bambutse bajya muri Uganda abandi bakomwa mu nkokora n’igipimo cya PCR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka, kuri uyu wa mbere tariki 07 Werurwe 2022, aba mbere baturutse mu Rwanda bambutse bajya muri Uganda mu gihe bamwe bakomwe mu nkokora no kwipimisha COVID-19 basabwaga gukoresha ikizamini cya PRC kishyurwa ibihumbi 30 Frw.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ku Mupaka wa Gatuna uherutse gufungurwa ariko ukaba wagendwagaho n’imodoka nini zitwaye ibicuruzwa, yasanze hari abaturage benshi bashakaga kwambuka ngo bajye gusura inshuti n’imiryango yabo muri Uganda.

Izindi Nkuru

Umupaka wa Gatuna ni wo wari umaze igihe utanyurwaho n’abaturage kuko uretse kuba imipaka yari ifunze kubera icyorezo cya COVID-19 ariko umupaka wa Gatuna wo wari waranafunzwe kubera ibibazo byari hagati y’u Rwanda na Uganda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022 ubwo imipaka yongeraga gufungura, abatuye hafi y’umupaka wa Gatuna bawuzindukiyeho bashaka kwambuka ngo bajye kureba inshuti n’imiryango iri hakurya muri Uganda.

Gusa bamwe muri aba baturage, ntibabashishije kwambuka kuko bamenyeshejwe ko bagomba kubaza kwipimisha COVID-19 bakoresheje uburyo bwa PCR bwishyurwa ibihumbi 30 Frw, bakavuga ko ayo mafaranga ari menshi batabasha kuyabona.

Benshi muri aba baturage baturiye umupaka basubiye mu ngo zabo mu gihe abaje n’imodoka zari zibakuye mu Mujyi wa Kigali bo bemeye kwipimisha ndetse bamwe muri bo bakaba bari bipimishije.

Aba bari baje n’imodoka zisanzwe zitwara abagenzi bajya muri Uganda, bahageze mu saa tanu n’igice, bemerewe kwambuka umupaka bahita bajya muri Uganda.

Abaje baturutse mu Mujyi wa Kigali bahise bambuka
Babanje kwipimisha COVID-19

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru