Ababitekereza ahubwo nibo bizabaho- P.Kagame asubiza abatekereza imigambi mibisha ku Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yibukije ko abagambirira kugirira nabi u Rwanda, nta na rimwe bizabahira, nk’uko bimaze iminsi bigarukwaho n’Umukuru w’Igihugu kimwe wagaragaje ko yifuza gutera u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu ijambo yatangiye mu birori yayoboye byo kwakira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2023, byo gusoza umwaka.

Izindi Nkuru

Ni ubutumwa Perezida Paul Kagame yatanze hamaze iminsi micye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yongeye kugaragaza ko yifuza kugirira nabi u Rwanda.

Mu butumwa yatangiye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Tshisekedi; yavuze kenshi ko yatera u Rwanda, kandi ko yarasa Kigali yibereye i Goma.

Yavuze ko niyongera gutorwa, ashobora kuzasaba abagize Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutera u Rwanda ngo mu gihe rwakomeza kubabera umwanzi.

Perezida Paul Kagame muri iri jambo rye ryo ku wa Gatandatu, yavuze ko u Rwanda rwageze habi hashoboka ariko ko rudashobora kongera kuhasubira ukundi, ku buryo uwarwifuriza ibibi, adashobora kugera ku migambi ye.

Ati Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza? icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’icyatubayeho, ubwo rero ushaka kudukiriraho cyangwa kudukoresha kugira ngo agere ku bye, ibyo biramureba.”

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko amagambo ya Tshisekedi yayaterwaga no kugira ngo areshye Abanyekongo bongere bamutore, gusa Perezida Paul Kagame abona amagambo yavuzwe n’Umukuru w’Igihugu ndetse inshuro nyinshi, atayafata muri ubwo buryo.

Ati “Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yakunze kuvuga ko nubwo itasubizanyije na Perezida Tshisekedi wongeye kuvuga amagambo aremereye ku Rwanda no ku Mukuru warwo, ariko ko nanone itabyirengagie, ahubwo ko byatumye u Rwanda rurushaho kwitegura guhangana n’icyaza gihungabanya umutekano warwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru