Monday, July 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abacuruzi bagiriwe inama y’uburyo bahangana n’ikibabera umutwaro mu kohereza ibicuruzwa hanze

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Abacuruzi bagiriwe inama y’uburyo bahangana n’ikibabera umutwaro mu kohereza ibicuruzwa hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igira inama abacuruzi bato bafite ibicuruzwa bashaka kohereza hanze, ko bakwishyira hamwe kugira ngo ibiciro by’ubwikorezi bigabanuke, mu gihe hari benshi bagaragaza ko kimwe mu bibazitira kubyohereza ari ibiciro by’ubwikorezi bigihanitse.

Baratangaza ibi mu gihe kuri uyu wa 25 nzeri 2024, ba rwiyemezamirimo bato batangiye kohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga bihurije hamwe, mu rwego rw’Isoko rusange Nyafurika.

Euphrosine Niyidukunda Mugeni, rwiyemezamirimo ufite uruganda rutunganya amavuta avuye muri avoka, avuga ko byari bimugoye koherezaya umusaruro w’ibyo akora mu mahanga kubera ubushobozi ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi bitoroshye.

Ati “Ibicuzwa byanjye byageraga mu karere ka Kenya ariko nkagira imbogamizi z’uko bizagera no ku yandi masoko hirya y’akarere, ndibuka twagiye muri Ghana dusanga hari isoko ariko tukagira imbogamizi zo kugeza umusaruro wacu kuri iryo soko.”

Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto yaje kwihuza na bagenzi be, babona umufatanyabikorwa uzajya ubagurushiriza umusaruro wabo ku isoko ryo muri Ghana ku giciro kisumbuye kandi mu buryo bwizewe.

Ati “Kuri ubu twabonye umufatanyabikorwa ugiye kudufasha ku buryo bwo kugeza umusaruro wacu muri iki Gihugu, ni isoko ryiza ryizewe ndetse rifite n’igiciro cyiza.”

Indege y’ubwikorezi ya RwandAir ifasha Abanyarwanda bashaka kohereza ibicuruza byabo mu mahanga ariko bafite ibiro byibura toni 1 000 kuko ibagabanyiriza hafi kimwe cya kabiri cy’ubwikorezi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence arahamagarira n’abandi ba rwiyemezamirimo bato kwishyira hamwe kugira ngo bafashwe kohereza ibicuruzwa byabo ku isoko ryo hanze.

Yagize ati “Iyo aba barwiyemezamirimo bishyize hamwe bakusanya ubushobozi bucye bafite bakohereza ibintu byabo mu mahanga, bakabona amafaranga bakunguka kurusha ku isoko ry’imbere mu Gihugu, kuko kubyohereza ari umwe ntabwo yabishobora kubera ikiguzi cy’ingendo.”

Aba barwiyemezamirimo bari kohereza ibicuruzwa byabo mu Bihugu bya Afurika, bari kungukira ku isoko rusange rya Afurika, kuko barimo kugabanyirizwa imisoro ku kigero cya 90% nk’uko bikubiye mu masezerano arishyiraho.

Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha k’Ukwakira u Rwanda ruzakira inama ihuza abashoramari bari hagati y’ 1 000 n’ 1 500 bo ku Mugabane wa Afurika, aho bazasobanurira ba rwiyemezamirimo uko bageza umusaruro wabo ku masoko mpuzamaganga no kwigira hamwe uko bakongerera agaciro k’ibyoherezwa hanze y’Afurika.

Ibicuruzwa bya mbere byoherejwe kuri iri soko hakoreshejwe uburyo bwo kwishyira hamwe kw’abacuruzi
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasabye abacuruzi bato kubyaza umusaruro aya mahirwe

Ni igikorwa cyatangijwe ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 8 =

Previous Post

Hatangajwe icyo Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zaganiriye zihuriye i Karagwe

Next Post

Menya ibyaha byose bishinjwa abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone banibye miliyoni 400Frw

Related Posts

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
06/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda
MU RWANDA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

06/07/2025
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Herekanywe abiganjemo urubyiruko bakekwaho ubushukanyi bwibiwemo arenga Miliyoni 400Frw

Menya ibyaha byose bishinjwa abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone banibye miliyoni 400Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.