Abagaba bakuru b’Ingabo muri EAC bagiye guhura byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagiye guhura mu gihe cya vuba gishoboka kugira ngo bige ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byatangarijwe i Burundi nk’Igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko hateganyijwe inama yihuse y’abakuriye Ingabo z’Ibihugu bihuriye muri EAC.

Izindi Nkuru

Ibi biganiro byatangajwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kuri uwo munsi kandi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yahamagaye kuri Telefone Abakuru b’Ibihugu bagenzi be bo muri EAC mu rwego rwo gusangira ibiterezo ku buryo bwo gushakira umuti ibi bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo- Kinshasa.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, rivuga ko ibi biganiro “byagarukaga ku kumva kimwe inzira n’uburyo bwakwifashishwa mu guhangana n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Inama y’Abagaba Bakuru b’ingabo na yo igamije “Kwiga uburyo burambye bwakwifashishwa mu gushakira umuti iki kibazo.”

U Burundi bugiye kuyobora ibi biganiro, bwamaze kohereza ingabo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare muri Kivu y’Epfo, gusa ntiharatangazwa itariki izatangiriraho ibikorwa bya gisirikare byo guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, biteganyijwe ko ari yo izatanga amabwiriza y’uburyo ibikorwa bya gisirikare bizashyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, Perezida wa Kenya, William Ruto yohereje batayo y’abasirikare ba Kenya bagiye mu burasirirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahakomeje kubera imirwano iremereye hagati ya FARDC n’umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru