Abagabo banze gukomeza kubihishira bavuga ingeso abagore babo badukanye ngo idakwiye Umunyarwandakazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko abagore babo badukanye ingeso yabatunguye, yo gutaha mu gicuku cy’ijoro, kandi ko baba bavuye mu kabari, bakavuga ko ibi bitahozeho.

Umuturage witwa Kayibanda Augustin utuye muri aka gace, avuga ko hari abagore batagitinya gutaha saa yine z’ijoro, nyamara bitarigeze bibaho mu mateka yo mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Ati “Wajya kubona ukabona saa tatu [z’ijoro] bicaye mu kabari. Nkabaza nti ‘ese mwa bagore mwe ko mwicaye mu kabari ubu abagabo banyu muragenda mubakinguze?’”

Uyu mugabo avuga ko iki kibazo akunze kubaza abo bagore cyari kigiye kumukoraho. Ati “Ejondi hari abari bagiye kunkubita babiri bakavuga ngo tuzagukubita.”

Havugimana Alphonse avuga ko nta mugore ukwiye gutaha ariya masaha, kuko byica byinshi bijyanye n’imiberego y’imiryango.

Ati “Iyo umugore atashye nijoro, ibintu byose biba byapfuye, nta wundi muntu wabikoze kuko ari we wari kubikora. Iyo atashye saa yine nabwo biba bibangamye.”

Ibi kandi binagarukwaho na bamwe mu bagore banenga bagenzi babo bajya mu tubari bagacyurwa n’ijoro, bakavuga ko uyu muco udakwiye, bityo ko inzego zikwiye kugira icyo zikora.

Ndacyayisenga Francoise yagize ati “Barazinywa bakageza na sa tanu ahubwo. Hari n’abararamo. Ntabwo bikwiye, uwo muco ni mubi.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamgana, Dr.Rangira Lambert avuga ko bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo ingeso nk’izi zicike kuko zishobora kuba intandaro y’amakimbirane yo mu miryango, nubwo bikorwa na bamwe.

Ati “Byagaragaye ko atari bose. Aba umwe agatukisha bose, ariko igishimishije ni uko hari ababashije kugaya abakora ibyo bikorwa, natwe tukaba twumva icyo kibazo mu Karere ka Rwamagana kitaduhangayikishije.”

Yakomeje agira ati “Bacye bakora ibyo si abo gushimwa tukaba twabonye ko ari ikintu cyo kugaya.”

INKURU MU MASHUSHO

Yussouf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru