Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abaganga 8 bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho gupfusha ubusa inkingo za COVID-19

radiotv10by radiotv10
17/01/2022
in MU RWANDA
0
Abaganga 8 bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho gupfusha ubusa inkingo za COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Abaganga umunani (8) bo mu Bigo Nderabuzima binyuranye birimo ibyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rubakurikiranyeho gucunga nabi inkingo za COVID-19 no kugurisha udukoresho twifashishwa mu gusuzuma iki cyorezo.

Aba baganga umunani bakurikiranyweho n’ubujura bw’Ibikoresho byifashishwa mu gupima COVID-19, ni abo mu Kigo Nderabuzima bya Kinunu, icya Nyabirasi n’icya Biruyi mu Karere ka Rutsiro, ndetse n’abo mu bitaro bya Nyanza na Gatagara.

Aba baganga bose bamaze gukorerwa dosiye ndetse yanashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo buzabaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko aba baganga bakoreshaga nabi inkingo za COVID-19 bigatuma umubare w’abantu zagombaga gukingira uba muto.

Ubusanzwe inkingo za COVID-19 nka AstraZebea na Moderna zigira igihe zimara zifunguye ndetse n’umubare w’abantu zigomba gukingira aho agacupa kamwe gashobora gukingira abantu 10.

Dr Murangira avuga ko aba baganga bajyaga kuri site z’ikingira “yahasanga abantu barindwi (7) agapfundura agacupa akabakingira, hashira amasaha atandatu nta bandi baraza kwikingiza akagata, nyuma yo kugata haza abandi babiri agapfundura akandi gacupa hashira amasaha atandatu nta bandi baraza akagata.”

Dr Murangira akomeza agira ati “Urumva ko harimo kudashishoza, harimo gukoresha umutungo wa Leta nabi. Wagombye kugafungura nibura ubona ko abantu 10 buzuye, abandi 10 bakuzura ugafungura akandi ukabatera gutyo gutyo, ariko kugafungura kuko ubonye babiri baje, uzi neza ko karangira ‘expired’ mu masaha atandatu, ni ugusesagura umutungo wa Leta.”

Dr Murangira kandi avuga ko hari n’abafashwe bagurisha ibikoresho byo gupima COVID-19 bizwi nka ‘rapid test kits’, bakabigurisha mu mavuriro yigenga ku biciro bito.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Mukase w’Umwana wapfuye bigashengura benshi ari mu bakurikiranyweho urupfu rwe

Next Post

Inama n’Intumwa zoherezwa ntacyo zihindura kuri Uganda- Umuvugizi w’u Rwanda

Related Posts

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

IZIHERUKA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels
MU RWANDA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inama n’Intumwa zoherezwa ntacyo zihindura kuri Uganda- Umuvugizi w’u Rwanda

Inama n’Intumwa zoherezwa ntacyo zihindura kuri Uganda- Umuvugizi w’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.