Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abaganga 8 bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho gupfusha ubusa inkingo za COVID-19

radiotv10by radiotv10
17/01/2022
in MU RWANDA
0
Abaganga 8 bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho gupfusha ubusa inkingo za COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Abaganga umunani (8) bo mu Bigo Nderabuzima binyuranye birimo ibyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rubakurikiranyeho gucunga nabi inkingo za COVID-19 no kugurisha udukoresho twifashishwa mu gusuzuma iki cyorezo.

Aba baganga umunani bakurikiranyweho n’ubujura bw’Ibikoresho byifashishwa mu gupima COVID-19, ni abo mu Kigo Nderabuzima bya Kinunu, icya Nyabirasi n’icya Biruyi mu Karere ka Rutsiro, ndetse n’abo mu bitaro bya Nyanza na Gatagara.

Aba baganga bose bamaze gukorerwa dosiye ndetse yanashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo buzabaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko aba baganga bakoreshaga nabi inkingo za COVID-19 bigatuma umubare w’abantu zagombaga gukingira uba muto.

Ubusanzwe inkingo za COVID-19 nka AstraZebea na Moderna zigira igihe zimara zifunguye ndetse n’umubare w’abantu zigomba gukingira aho agacupa kamwe gashobora gukingira abantu 10.

Dr Murangira avuga ko aba baganga bajyaga kuri site z’ikingira “yahasanga abantu barindwi (7) agapfundura agacupa akabakingira, hashira amasaha atandatu nta bandi baraza kwikingiza akagata, nyuma yo kugata haza abandi babiri agapfundura akandi gacupa hashira amasaha atandatu nta bandi baraza akagata.”

Dr Murangira akomeza agira ati “Urumva ko harimo kudashishoza, harimo gukoresha umutungo wa Leta nabi. Wagombye kugafungura nibura ubona ko abantu 10 buzuye, abandi 10 bakuzura ugafungura akandi ukabatera gutyo gutyo, ariko kugafungura kuko ubonye babiri baje, uzi neza ko karangira ‘expired’ mu masaha atandatu, ni ugusesagura umutungo wa Leta.”

Dr Murangira kandi avuga ko hari n’abafashwe bagurisha ibikoresho byo gupima COVID-19 bizwi nka ‘rapid test kits’, bakabigurisha mu mavuriro yigenga ku biciro bito.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − six =

Previous Post

Mukase w’Umwana wapfuye bigashengura benshi ari mu bakurikiranyweho urupfu rwe

Next Post

Inama n’Intumwa zoherezwa ntacyo zihindura kuri Uganda- Umuvugizi w’u Rwanda

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inama n’Intumwa zoherezwa ntacyo zihindura kuri Uganda- Umuvugizi w’u Rwanda

Inama n’Intumwa zoherezwa ntacyo zihindura kuri Uganda- Umuvugizi w’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.